Igihugu cya Uganda, umuhuza mu kibazo cy’intambara hagati y’umutwe wa M23 na Leta ya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, kirashinja Loni gutiza umurindi iyo ntambara aho gushaka umuti nyawo.
Ikinyamakuru The New Vision cyo muri Uganda, cyatangaje ko Loni ikora amakosa yo gukomeza guhugira mu gushinja u Rwanda na Uganda ko bitera inkunga umutwe wa M23, bagendeye kuri raporo Loni yasohoye uyu mwaka ibishyira mu majwi ko ko byihishe inyuma y’ibibera muri Congo Kinshasa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda, Asuman Kiyingi yavuze ko raporo za Loni zipfuye kuko ibigize izi raporo ari ibihimbano.
Asuman Kiyingi yagize ati “Loni yadushyizeho ibyaha by’ibihimbano byo gufasha M23 tugenza make mu kibazo cya Congo Kinshasa none dore aho ibibazo bigeze”.
Kugeza ubu, umutwe wa M23 uri mukugenzura Goma kuva ku itariki ya 20 Ugushyingo 2012.



















TANGA IGITEKEREZO