00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurenge wa Gisozi urifuza ko serivisi zo gutanga ibyemezo byo gusana zatangirwa ku mirenge

Yanditswe na

Leocadie Nyirankunzimana

Kuya 24 July 2012 saa 07:57
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisozi bwasabye ko serivisi zo gutanga ibyemezo byo gusana byarangirira ku mirenge, kuko ngo bitinda bikadindiza iterambere ndetse abaturage bakinubira serivisi.
Ibi babitangaje ubwo bari mu mwiherero w’abakozi bagize Inama Njyanama y’uyu Murenge wa Gisozi n’abafatanyabikorwa bawo ku Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2012. Uyu mwihirero wari ugamije kugira ngo barebere hamwe ibyo bagezeho mu ngengo y’imari y’umwaka ushize.
Mu byagezweho umuyobozi w’Umurenge wa (…)

Mu byagezweho umuyobozi w’Umurenge wa Gisozi Murekatete Patricie yavuze ko amafaranga bagombaga kwinjiza yarenzeho kuko ngo yagezweho ku gipimo kigera ku 117% mu ngengo y’imari y’umwaka uyu murenge ukaba uteganya kwinjiza miliyoni zigera kuri 400 kuko umwaka ushize bari binjije izirenga 200.

Mu miyoborere myiza kubufatanye n’abaturage hubatswe ibiro Akagari ka Musezero gakoreramo, ku bufatanye na MINALOC n’Akarere ka Gasabo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize Umurenge wa Gisozi bahawe mudasobwa zigendanwa.

Nubwo muri uyu mwiherero batangaje byinshi byagezweho muri uyu murenge ubuyobozi bw’Umurenge bwasabye ko serivisi zo gutanga ibyangombwa byo gusana byajya birangirira ku murenge kugira ngo iterambere rikomeze kwihuta kandi ibyo biyemeje bigerweho ndetse n’abaturage bishimire serivisi, dore ko bamwe hari igihe amazu yabo asenyuka kuko baba batinze guhabwa ibyo byemezo kuko biba byatinze ku karere amafaranga yabo akabigenderamo.

Umurenge wa Gisozi wahize gushyiraho umurongo witumanaho rigendanwa telefoni mobile ku bayobozi b’Imidugudu kugira ngo bajye bakoresha batishyuye hagati yabo n’ abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’abakozi b’Umurenge bityo hazakemurwe ikibazo cyo gutinda kw’amakuru hagati y’inzego, bikazanafasha n’abakuru b’imidugudu bakoreshaga amafaranga yabo muguhamagara inzego zitandukanye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages