00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yatanze ibikoresho by’ubudozi ku rubyiruko rwaretse ibiyobyabwenge

Yanditswe na
Kuya 12 June 2012 saa 10:13
Yasuwe :

Ubwo hakomezaga ku rwego rw’Igihugu ibikorwa byo mu Cyumweru cya Polisi, Kuri uyu wa Mbere taliki ya 11 Kamena 2012, mu murenge wa Busoro, akarere ka Nyanza, Polisi y’igihugu yatanze imashini 5 zidoda ku ishyirahamwe ry’urubyiruko rwahagaritse kunywa ibiyobyabwenge, itanga kandi amagare 12 yashyikirijwe urundi rubyiruko rwishyize hamwe mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Emmanuel Gasana, yibukije abaturage ko muri iki gihe tugezemo, umutekano (…)

Ubwo hakomezaga ku rwego rw’Igihugu ibikorwa byo mu Cyumweru cya Polisi, Kuri uyu wa Mbere taliki ya 11 Kamena 2012, mu murenge wa Busoro, akarere ka Nyanza, Polisi y’igihugu yatanze imashini 5 zidoda ku ishyirahamwe ry’urubyiruko rwahagaritse kunywa ibiyobyabwenge, itanga kandi amagare 12 yashyikirijwe urundi rubyiruko rwishyize hamwe mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Emmanuel Gasana, yibukije abaturage ko muri iki gihe tugezemo, umutekano utagicungirwa mu guhashya ibyaha gusa, ahubwo ko ubu usigaye unacungirwa mu gukora ibikorwa by’amajyambere, nko kurwanya ubukene, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byose bigakorwa Polisi ifatanyije n’abaturage.

Yakomeje avuga ko iki cyumweru cya Polisi nacyo kiri mu rwego rwo gukumira ibyaha, asoza asaba abaturage cyane cyane urubyiruko kwirinda ubusinzi, ibiyobyabwenge, no kwihesha agaciro birinda kwisuzuguza, anabamenyesha ko Polisi izakomeza kwifatanya n’abaturage ba Nyanza mu bikorwa byo kwiteza imbere .

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ku ngamba bwafashe zo gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane guca ubusinzi n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko aho narwo yarushimiye ko arirwo rwafashe iyambere.

Ministiri Musoni yakomeje avuga ko abaturage bagomba gukora bakiteza imbere ntibategereze gufashwa na bagenzi babo; anavuga ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose igafatanya nabo mubikorwa bibateza imbere anabasaba ko bakomeza gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano kuko ariwo shingiro rya byose .

Iki gikorwa cyaranzwe kandi no gutanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage 100 batishoboye ndetse n’inzitiramubu 100 zo kubarinda indwara ya malariya. Hakozwe n’umuganda wo gukorera ishyamba riherutse guterwa na polisi ifatanyije n’abaturage mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages