00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye igihembo cya African Peace Personality Award 2012

Yanditswe na

Marie-Chantal Nyirabera

Kuya 29 October 2012 saa 11:10
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye igihembo cya African Peace Personality Award 2012, igihembo cyatanzwe n’Ishyirahamwe Miss University Africa Pageant, aho baheba Nyampinga wa Kaminuza wahize abandi mu bwiza, mu bwenge no mu kumenya kuvuga muri Kaminuza za Afurika yose, hakanatorwa Abayobozi b’Afurika babaye intangarugero n’indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye.
Igihembo Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda, Paul Kagame, yagishyikirijwe na Madame Yemisi Dooshima Suswam, Umufasha w’Umuyobozi wa Leta ya (…)

Perezida Kagame yakiriye igihembo cya African Peace Personality Award 2012, igihembo cyatanzwe n’Ishyirahamwe Miss University Africa Pageant, aho baheba Nyampinga wa Kaminuza wahize abandi mu bwiza, mu bwenge no mu kumenya kuvuga muri Kaminuza za Afurika yose, hakanatorwa Abayobozi b’Afurika babaye intangarugero n’indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye.

Igihembo Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda, Paul Kagame, yagishyikirijwe na Madame Yemisi Dooshima Suswam, Umufasha w’Umuyobozi wa Leta ya Benue yo mu Gihugu cya Nigeria uri mubategura amarushyanywa, ari kumwe na Nyampinga Rorisang Molefe wahize abandi mu buranga, mu bwenge no mu muco muri za kamizuza zo muri Afurika muri uyu mwaka.

Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Nigeria, Joseph Habineza, yatangarije Abanyamakuru ko igihembo Umukuru w’ Igihugu yakiriye kigenewe Umuyobozi wagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa muri Afurika, Abanyeshuri batora hakurikijwe ibikorwa bye. Muri uyu mwaka batoye uwagaragaye mu bikorwa byo kugarura amahoro, ari we Perezida Kagame watorerwe kuba yaragize uruhare mu kugarura amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi Habineza yagize ati “abantu batoye bose, abenshi batoye Umukuru w’Igihugu cyacu, Perezida Kagame, yabonye amajwi 817,201, atowe n’Abanyafurika batandukanye bo mu Rwanda, muri Liberia, Sierra Leone, Ghana, Uganda ba Nigeria.”

Ku rutonde rw’abahataniraga uyu mwanya, hariho abandi bayobozi b’Ibihugu batatu, Perezida Ellen Johnson Sirleaf wa Liberia, Ernest Bai Korama wa Sierra Leone n’uwahoze ari Perezida wa Nijeriya Olusegun Obasanjo.

Ambasaderi Habineza yakomeje avuga ko mu bamutoye, umuntu umwe wo mu gihugu cya Sililanka yavuze ko atazi muri Afurika, ataranahagera, ariko akurikije amakuru yumva akanasoma kuri interineti, yasanze Perezida w’u Rwanda ari intangarugero, kuko nyuma yo kumva Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, areba aho ubu rugeze agasanga hashimishije. Ku bwe yumva habaho Leta y’Afurika Yunze Ubumwe, umurwa wayo ukaba i Kigali, Perezida Kagame akayiyobora.

Madame Yemisi Dooshima Suswam, Umufasha w’Umuyobozi wa Leta ya Benue akaba n’ Umuyobozi wa Miss University Africa Pageant, yashimiye Perezida Kagame uruhare yagize mu guteza imbere uburezi n’abategarugori. Yavuze ko igihembo yahawe ari ijwi ry’urubyiruko rw’Abanyafurika, ko agihawe n’Abanyafurika mu kubungabunga , kugarura no guharanira amahoro mu Rwanda.

Nyampinga Rorisang Molefe aha Perezida Kagame impano

Nyampinga Rorisang Molefe yatangaje ko iki gihembo bashyikirije Umukuru w’Igihugu agikwiye. Yagarutse ku kuba yaragaruye amahoro mu gihe gito kandi byihuse mu Rwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itsinda ry’intumwa zazanye iki gihembo zarimo abashoramari bashaka kuzakorana n’u Rwanda mu bikorwa byo gutanga ingufu za Peteroli na gaz, ibikorwa mu by’ubwubatsi bw’amazu y’amagorofa hamwe n’abanyamakuru bo muri Nijeriya.

Iri tsinda ryasuye ibice bitandukanye by’u Rwanda i Huye, Kigali na Rubavu, banaganira n’Ikigo cy’ Igihugu cy’ iterambere(RDB) mu rwego rwo kureba ibikorwa bashoramo imari mu Rwanda.

Amarushanwa ya Miss University Africa Pageant yatangiye muri 2009. Ibihugu bisaga 50 birayitabira, muri icyo gihe mu bayobozi b’intangarugero mu bikorwa by’indashikirwa, hatowe Umunyakenyakazi, muri 2010 hatorwa Perezida wa Gambia, muri 2011 batora Perezida wa Sierra-Leone, mu 2012 igihembo kikaba cyashyikirijwe Umukuru w’ Igihugu cy’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages