00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Musoni aranenga iyegura rya hato na hato ry’abayobozi

Yanditswe na

Turikumwe Noël

Kuya 11 June 2012 saa 12:19
Yasuwe :

Mu muhango wo gutanga ibihembo mu ihanga ry’udushya, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James, yashimye igikorwa cyiza cya RALGA, nyamara nta byera ngo de yaje kunenga amakimbirane aba mu bayobozi b’uturere ndetse anenga n’iyegura rya hato na hato ry’abayobozi avuga ko byose bidindiza iterambere.
Muri iki gikorwa cyari cyateguwe n’ishyira ry’uturere n’Umujyi wa Kigali ( RALGA) kuwa Gatanu tariki ya 8 Kamena 2012, Musoni yagize ati: « RALGA turayishimira igikorwa cyiza yateguye (…)

Mu muhango wo gutanga ibihembo mu ihanga ry’udushya, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James, yashimye igikorwa cyiza cya RALGA, nyamara nta byera ngo de yaje kunenga amakimbirane aba mu bayobozi b’uturere ndetse anenga n’iyegura rya hato na hato ry’abayobozi avuga ko byose bidindiza iterambere.

Muri iki gikorwa cyari cyateguwe n’ishyira ry’uturere n’Umujyi wa Kigali ( RALGA) kuwa Gatanu tariki ya 8 Kamena 2012, Musoni yagize ati: « RALGA turayishimira igikorwa cyiza yateguye ariko iracyafite akazi kenshi ko gukemura amakimbirane arangwa hagati ya njyanama zimwe na zimwe n’abayobozi b’uturere baterwa amakimbirane n’inyungu zabo, bakirengagiza inyungu z’abaturage ndetse RALGA ikore uko ishoboye ihangane n’ikibazo cy’abayobozi bakomeje kwegura bagasiga imishinga batangije. »

Ku byerekeye abayobozi begura Minisitiri yavuze ko muri uyu mwaka hamaze kwegura abayobozi b’uturere bagera kuri tubiri uw’Akarere ka Ngoma ndetse n’u w’Akarere ka Gicumbi, ndetse n’abayobozi b’imirenge bagera kuri 15, bityo akagira ati:” Aho kuyobora nabi wakwegura abandi bakayobora, ariko niba ugiye kuyobora wagakwiye kujyaho wumva ko uzubahiriza inshingano zawe, kuko kuyobora ukegura bigora abagusimbuye kuko baba bagiye gukurikirana imishinga batatangiye”.

Kuby’amakimbirane yihanangirije abayobozi abasaba kureka amakimbirane asenya bakita ku nyungu z’abaturage. Kumenya bimwe mu byo abayobozi baba bapfa Musoni yagize ati : Usanga bapfa utuntu tudafashije nko kuba umuyobozi yashyiraho umukozi njyanama ikamwanga, cyangwa abandi bagapfa amasoko yatanzwe”.

Urugero rw’amakimbirane yagaragariye muri iyi nama, mu Karere ka Rulindo hubatswe inzu itujuje ibyo amategeko agenga imyubakire asaba, maze bibyara amahari hagati y’Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru n’Umuyobozi w’akarere ka Rulindo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ubwo umwanya w’ibibazo n’ibyifuzo wari ugeze, yavuze ko yabujije iyubakwa ry’iyi nzu Umuyobozi w’Intara aramubangamira.

Bosenibamwe umuyobozi w’iyi Ntara Aime we yavuze ko habayeho ikibazo cyo gushaka gusenya we akabona ntawasenya ibintu by’agaciro, kandi byarubatswe bikuzura Akarere kareba.

Nyamara icyaje kugaragara muri uku kwitana bamwana hagati y’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo n’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru byaragaragaye ko uyu mugabo yitwikiriye amakimbirane y’ubuyobozi maze yiyuzuriza inzu.

Ahandi hatanzwe urugero ni mu Karere ka Bugesera aho bavugaga ko umucuruzi yubatse inzu mu isoko rya Nyamata idakurikije amategeko agenga imyubakire.

Aha umuyobozi w’aka Karere Rwagaju Louis we yavuze ko uyu mucuruzi yanze gusenya kubera itegeko rigenga imyubakire ryasohotse yarahawe icyemezo, ngo ndetse ryanasohotse amaze iminsi itatu yubaka ngo bityo akavuga ko iryo tegeko ritamureba.

Umunyamakuru wa IGIHE yashatse kumenya icyo bagiye gukora nka RALGA ngo bagabanye amakimbirane avugwa mu bayobozi maze yegera Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwage Justice uyoboye RALGA, dore ko nawe yari yagaragaye mu makimbirane asubiza ko bagiye gukurikiza impanuro bahawe bakajya bakemura ibi bibazo bitarafata intera ndende.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages