Umuryango Nyarwanda uharanira gutanga serivise nziza (RACCP), uratangaza ko wakoze ubushakashatsi usanga hirya no hino mu gihugu hari ibigo bimwe na bimwe bimaze kugira umuco wo gutanga serivisi nziza, ariko ngo nabwo usanga hakiri ibindi bigo bigifite urugendo rurerure rwo gutanga serivisi zinoze.
Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango Hategekimana Mbanza Jean Baptiste, avuga ko kwakira abantu hirya no hino mu bigo bitandukanye ndetse rimwe na rimwe no bantu bikorera, usanga bikiri ikibazo, ariko akavuga ko nyuma y’aho iki kigo kimaze gutangizwa mu Rwanda giharanira kwakira abantu neza, ndetse no kubaha serivisi zinoze, ngo kugeza ubu ibigo bitandukanye bimaze kugenda byisubiraho.
Hategekimana avuga ko kugirango ibi bigo binoze imikorere yabyo, bigomba gukurikiza amwe mu mabwiriza ashobora kubifasha gutera imbere, dore ko ngo usanga ibindi bigo byo mu karere bimaze gukataza mu gutanga serivisi zinogera abakiriya babo.
Izo mpanuro Hategekimana avuga, zirimo kwakirana abantu ubereka urugwiro, kwirinda kunegura abo wakiriye, kwirinda kunegura umuntu bitewe n’uko yambaye, guha abantu bose bakugana agaciro kangana, ndetse no kwirinda ikimenyane bitewe n’uwo ugiye kwakira uwo ariwe.
Ikindi kibazo ngo kikigaragara ku batanga serivisi ngo ni uko usanga abantu batanga serivisi zitandukanye mu bigo, basuzugura ababagana nyamara batazi ko uwo barimo kwima serivisi ariwe mukoresha wabo wambere. kuko ngo uwo mukiriya adahari ako kazi kadashobora gukomeza kubaho.
Umuryango Rwanda Association of Customer Care Professionals (RACCP) umaze imyaka ibiri ukorera mu Rwanda, aho ugenda ukurikiranira bugufi uburyo abantu ndetse n’ibigo bitandukanye bitanga serivisi hirya no hino mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO