Minisitiri Nduhungirehe yagiriye uruzinduko muri Tchad ku wa 8 Mata 2026. Bikubiye mu butumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Ubutumwa bugira buti “Yamushyikirije ibaruwa yaturutse kuri mugenzi we, isaba Tchad gushyigikira kandidatire y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, kuri manda nshya.”
Umubano w’u Rwanda na Tchad umaze igihe kirekire uhagaze neza. Ubwo Perezida Mahamat yajyaga ku butegetsi asimbuye se, Maréchal Idris Déby Itno, wishwe mu 2021, yagaragaje ubushake bwo gukomeza kuwongerera imbaraga.
Ibyo byashimangiwe no kohereza mu Rwanda intumwa ye yihariye ikaba n’Umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Abdelkerim Déby Itno, wazaniye Perezida Paul Kagame ubutumwa.
Muri Werurwe 2022, Perezida Mahamat na we yaje i Kigali, ashimira Perezida Kagame kuba u Rwanda rwarakomeje kuba hafi Tchad mu bihe bikomeye yanyuzemo ubwo yagabwagaho ibitero n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram na nyuma y’urupfu rwa Idris Déby.
Perezida Mahamat yatangaje ko Tchad iri kwigira ku Rwanda, cyane ko rwabaye igihugu cy’icyitegererezo bitewe n’uburyo rwashoboye kwikura mu bihe by’icuraburindi mu myaka 31 ishize, rukiyubaka.
Ati “Tchad izunguka byinshi muri iki gihe irimo kwigira ku Rwanda, tunagushimira imiyoborere yawe myiza Nyakubahwa Perezida. Ndifuza kugushimira ku miyoborere yawe myiza ku rwego rwa Afurika yose haba mu mavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’ayatugejeje ku isoko rusange rya Afurika."
Perezida Kagame yasubije Mahamat ko ibihugu byombi bigomba guhuriza hamwe imbaraga, bigahangana n’ibibazo bibangamiye iterambere.
Ati “Tugomba guhuriza hamwe imbaraga za buri wese tugahangana n’ibyo bibazo twese hamwe dufatanyije. Ni muri urwo rwego niba ubinyemereye nyakubahwa Perezida u Rwanda rwiteguye gufatanya kurushaho na Tchad."
Ku wa 12 Mutarama 2026 ni bwo Perezida Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Mushikiwabo ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama 2019. Manda ye ya kabiri yatangiye mu Ugushyingo 2022. Bivuze ko agiye guhatanira manda ya gatatu.
Natorwa, Mushikiwabo ashobora gukuraho agahigo ka Abdou Diouf wo muri Sénégal, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014. Yayoboye manda eshatu.
OIF yatangiye mu 1970 ifite abanyamuryango 90.
Raporo ya 2026 igaragaza ko uyu muryango ukomeje gutera imbere aho abavuga Igifaransa bageze kuri miliyoni 396.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!