Mu bihe byashize uyu murenge wafatwagwa nk’icyaro gikomeye mu gice cyahoze kizwi nka Butamwa, kubera ko nta bikorwa remezo wahabonaga byaba imihanda, amazi meza, amashanyarazi, amashuri n’ibindi.
Muri aka gace hagaragaraga abaturage batari bake basa nabi ndetse bamwe muri bo bambaraga ibirenge, ku buryo abanyamujyi cyangwa abasirimu bari barababatije akazina k’abahonga.
Nyamara ubu byarahindutse, i Mageragere ubu hari kubakwa ishuri ribanza ry’icyitegererezo ku nkunga y’Umwami Mohammed VI wa Maroc, hamaze kubakwa amasoko abiri n’amavuriro abiri ya Leta n’andi atanu yigenga, Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rugendabari ndetse hamaze gutunganywa undi ufite ibibanza 754.
Aka gace kanubatswemo Gereza Nkuru ya Nyarugenge ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa n’abagororwa bagera ku 9000, ibyo byose bikajyana n’ibikorwa bifasha abaturage bahagenda, abahatuye n’abahasura.
Kuva aho aka gace kagerejwemo ibi bikorwa remezo, imodoka rusange zitwara abagenzi zikahashyira umurongo wihariye, Mageragere ntikiri agace abifite bahunga kuko ubu n’ikibanza cyaho cyihagazeho.
Abatuye i Mageragere, bavuga, ko kutagira amazi byabaye amateka nyuma yo gushyirirwa amavomo mu bice bitandukanye, ku buryo nta we ukivoma Nyabarongo dore ko mu myaka yashize hari abaribwagwa n’ingona bagiye gushaka yo amazi.
Umubyeyi w’abana bane witwa Uzayisenga Chantal yagize ati “Mageragere yacu yabaye Umujyi ukomeye cyane kandi ubuzima bw’aha ntibugoye nk’ubw’ahandi. Maze ubu hirirwa abantu batandukanye baba bari kuhashaka ibibanza mu gihe mbere nta n’uwahikozaga.”
Yakomeje avuga ko kubona umuntu utambaye inkweto muri uyu murenge bisigaye bigoye bitandukanye na mbere.
Maniraguha Faustin wo mu Kagali ka Kankuba, we avuga ko nyuma y’aho Gereza nkuru yimuriwe i Mageragere ubuzima bwabo bwahindutse cyane.
Yagize ati “Kuva gereza yaza aha twahawe amazi duhabwa imihanda amashanyarazi ntagipfa kubura, ku buryo ubu natwe tubayeho neza 100% nk’abandi banyamujyi bose.”
Yakomeje avuga ko mbere washoboraga kuhabona ikibanza cy’ibihumbi 500Frw ariko ubu bidashoboka kuko udafite miliyoni ebyiri atakibona.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Ntirushwa Christophe, yemeza ko iterambere riri kugera muri aka gace rituruka ku miyoborere myiza igihugu gifite muri iki gihe.
Yagize ati “Nta muhanda wari uhari, abaturage bavomaga muri Nyabarongo bahora baribwa n’Ingona nta na tagisi zihagenda, ariko kuba byose byaragiye bihinduka biraterwa n’imikoranire y’inzego n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge budahwema gutekereza aka gace.”
Kuba abahatuye barabagaho nta bikorwa remezo bafite, byatumaga bahora mu bwigunge, ku buryo byatumaga nta muntu ukeneye kujyana n’iterambere cyangwa uwifashije ushobora kuhatura, ahubwo barahahungaga.
Gusa bitewe n’ubuyobozi bufite icyerekezo, uko bukeye n’uko bwije isura y’uyu murenge n’ubuzima bw’abawutuye bugenda buhinduka.



















TANGA IGITEKEREZO