00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiryango 7000 y’i Kayonza yatangiye gufashwa kwikura mu bukene

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 December 2025 saa 11:36
Yasuwe :

Imiryango 7000 yatoranyijwe nk’izakurwa mu bukene mu myaka ibiri kugeza mu 2027, yatangiye guhuzwa n’amahirwe ayifasha kwigobotora ubukene.

Byatangiriye ku miryango 214 itishoboye. Iri gufashwa mu buryo burimo guhinga ikawa kinyamwuga, guhabwa ihene n’amafaranga ibihumbi 125 Frw kuri buri muryango.

Ni igikorwa cyatangijwe ku wa 5 Ukuboza 2025, aho abaturage 214 bo mu mirenge ya Kabarondo na Rwinkwavu bahawe ihene 428, ni ukuvuga ihene ebyiri kuri buri muryango, bahabwa ibiti bya kawa ibihumbi 80, ibiti bivangwa n’imyaka 3500 n’insina zivangwa na kawa 2500 byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 89 Frw.

Abahereweho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ni abaturage bahurijwemo amahirwe mpurirane abafasha kwikura mu bukene, arimo ibihumbi 125 Frw bahabwe yo gukora imishinga mito, aya mafaranga bayasubiza nyuma y’imyaka itatu nta nyungu.

Ndayisaba Emertha yavuze ko yiteguye guhabwa ibiti by’ikawa bikamufasha kwiteza imbere afatanyije n’amafaranga yahawe ibihumbi 125 Frw ku buryo byose bizamufasha kuva mu bukene agatera imbere.

Mugwaneza Theoneste we yavuze ko guhabwa ihene n’ibindi nkenerwa nta gushidikanya kuko bizabafasha kwikura mu bukene mu buryo bugaragara.

Yagize ati “ Twigishijwe ko amatungo magufi usanga ifumbire yayo igira akamaro cyane kurusha iy’amatungo maremare, ibi bizadufasha kongera umusaruro.’’

Muri iyi myaka ibiri iri imbere ni ukuvuga kuva mu 2025-2027 Akarere ka Kayonza kari gufasha abaturage 7000 kwikura mu bukene aho bagenda bahuzwa n’amahirwe mpurirane aba ari muri ako Karere, ni mu gihe mu myaka ibiri ishize abaturage 6000 bafashwaga ariko kuri ubu bakaba baramaze kwiteza imbere.

Imiryango 214 yahawe ihene ebyiri kuri buri rugo
Buri muryango wahawe ihene ebyiri mu rwego rwo kuyifasha kwikura mu bukene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages