00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikaze mu 2026 (Amafoto)

Yasuwe :

Undi mwaka mushya tuwinjiyemo! Nyuma y’iminsi 365 ya 2025, Abanyarwanda binjiye mu mwaka mushya wa 2026 mu byishimo. Kuva mu Burengerazuba ku mucanga ku mazi, kugera mu Burasirazuba hafi ya Pariki, ibyishimo byari byose.

Byari ibirori hirya no hino mu gihugu ubwo haraswaga ibishashi byo kwishimira umwaka mushya. Mu Mujyi wa Kigali byarasiwe ku Biro by’Umujyi wa Kigali, Canal Olympia ku i Rebero, Kigali Heights na Kigali Pelé Stadium.

Hari kandi n’ahandi harimo Hôtel des Mille Collines, Atelier du Vin, Serena Hotels na KCC Parking.

Uko Abanyarwanda binjiye mu mwaka mushya wa 2026

 Ibihumbi by’abaturage bari bateraniye mu Mujyi wa Kigali rwagati mu ijoro rishyira ku Bunani, bagaragaje ibyo bishimira kuba basoje umwaka bagezeho. Bamwe bavuga ko kuba batarisanze muri gereza, ari ikintu gikomeye kuri bo

 Ali Kiba na Kevin Kade bafashije abanyarwanda benshi gusoza umwaka mu byishimo

 Umva inyigisho ya Apôtre Dr Gitwaza izayobira abakurisitu muri uyu mwaka wa 2025

Ihere ijisho uburyo ibishasho by’umwaka mushya byarashwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali

 Mwuka Wera aramanuka, batangira kubona Imana!

Amashimwe yari yose ku bakirisitu bo mu madini atandukanye, aho bashimiye Imana uko yabarinze n’ibyo yabagejejeho mu mwaka wa 2025 basoje.

Abanyarwanda benshi basoje umwaka bari mu nsengero, bashimira Imana ko yabanye na bo ndetse bayiragiza ubwabo n’imiryango yabo mu mwaka mushya wa 2026 binjiyemo.

 Kevin Kade yinjije abakunzi be mu mwaka wa 2026. Uyu muhanzi itariki 01 Mutarama 2026 yamusanze ku rubyiniro ari gushimisha abitabiriye igitaramo yakoreye kuri KCC, yahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye barimo na Ali Kiba wari waturutse muri Tanzania.

Niba ushaka kureba amafoto yo mu bice bitandukanye y’uburyo ibishashi by’umwaka mushya byarashwe, wakanda hano

 Kuri Atelier du Vin hari hateraniye abantu b’ingeri zinyuranye bose bagiye kwishimira ibyo bagezeho mu 2025. Mu bazwi bari bahari, harimo Miss Nishimwe Naomie n’umugabo we n’abavandimwe be.

Umuntu uri kuri Atelier du Vin yabaga yitegeye kuri KCC aho yabonaga neza uburyo ibishashi by’ibyishimo by’umwaka mushya biraswa.

 Abari kuri muri Hôtel des Mille Collines binjiye mu mwaka mushya mu busabane. Bafashe urwibutso rw’uyu munsi, abandi barahoberana bifurizanya umwaka mushya wa 2026.

Kuri Mille Collines ni hamwe mu haturikirijwe ibishashi by’umwaka mushya mu Mujyi wa Kigali.

 Abari kuri Canal Olympia bari mu byishimo byuzuye! Umwaka warashwe bari mu bicu, barishima bigaragara kuva ku mukuru kugera ku muto. Ku rundi ruhande, Umuhanzi Alyn Sano yahise akomerezaho abasusurutsa mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe.

AMASHUSHO: Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali bavuze ko umwaka wa 2025 wabagendekeye neza, mu gihe hari n’abagaragaje ko utagenze uko babyifuzaga.

Bagarutse kandi ku ntego binjiranye mu mwaka mushya wa 2026.

 Ku Biro by’Umujyi wa Kigali ni hamwe mu harasiwe umwaka mushya. Abantu bari benshi mu muhanda bishimira umwaka mushya ari nako bafata amashusho y’urwibutso rw’uyu munsi.

 Abari bari mu gitaramo kuri KCC binjiye mu mwaka mushya muri ubu buryo. Ibishashi by’umwaka mushya byarasiwe kuri Kigali Heights no muri KCC imbere.

 Abari i Nyamirambo babashije kubona ibice bitandukanye bya Kigali ubwo ibishashi by’umwaka mushya byaraswaga. Aya mafoto yafashwe n’umufotozi wari uri ku musozi wa Mont Kigali werekeza kuri Fazenda.

 Abari basohokeye muri Serena Hotel bagize bishimiye umwaka mushya wan 2026. Ni hamwe mu harasiwe umwaka

Ubuhanuzi bwa 2026

 Apôtre Dr Gitwaza yifashishije umurongo wo muri Bibiliya mu Abakorinto 1, 2-9.

Ugira uti “Ibyo ijisho ritigeze kureba, n’ibyo ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze byinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byose Imana yabiteguriye abayikunda.”

“Muri uyu mwaka tugiye kubona ukuboko kw’Imana mu bundi buryo burenze, icyo wari witeguye kugeraho uzabona ikirenze icyo wari witeguye.”

Yakomeje yibutsa abakirisitu ko bakwiriye gukurikiza amahame y’Imana kugira ngo muri “uyu mwaka ugere ku byo wiyemeje ugomba gukorana n’amahame y’Imana kandi abantu bose bakoresheje amahame y’ubumana ntibongeye kuba ba bandi.”

00:05: Apôtre Mignone Kabera uyoboye Women Foundation Ministries, yavuze ko umwaka wa 2026 azaba ari uwo guhemburwa no gukabya inzozi kuko ibyasengewe mu 2025 n’indi myaka yabanje bizasubizwa mu 2026.

00:02: Ikaze mu 2026. Hirya no hino mu nsengero, abakirisitu baracyari gushima Imana ibagejeje magingo aya bagihumeka umwuka w’abazima. Abihayimana nabo bavuze uko uyu mwaka mushya uzaba umeze.

Umwaka wo gukingurirwa imiryango mishya y’amasezerano

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yavuze ko umwaka wa 2026, uzarangwa no gufungurirwa imiryango mishya n’amahirwe mashya mu buzima bw’Abanyarwanda.

Yagaragaje ko ari umwaka Imana ishaka ko abantu basiga imiruho bagize mu mwaka wa 2025 bakabona kugira neza no kugendana nayo.

Yemeje kandi ko ari umwaka wo gushima Imana haba ku Itorero, Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.

Yongeye kandi gushimangira ko ari umwaka wo kwinjiranamo umutima mushya n’Imitekerereze mishya kandi Imana ikinguye imiryango kuri buri wese.

Ndayizeye kandi yavuze ko ari umwanya wo kongera guhishurirwa umugambi Imana ifite ku buzima bw’umuntu.

Ati "Kuba ugeze muri 2026 si amahirwe ahubwo hari impamvu n’intego Imana ifite ku buzima bwawe. Reka uzahishurirwe icyo Imana yakuzigamiye."

 Zion Temple ya Gitwaza yateraniye muri Camp Kigali.

Abakirisitu bo mu Itorero Zion Temple bakomeje gushima Imana no kuyiragiza mu gihe bitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2026.

Biteganyijwe ko Umushumba w’Itorerero rya Authentic Ministries/Zion Temple Celebration Centre ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yigisha hifashishijwe iya kure guhera Saa Sita z’ijoro.

- I Rubavu barasoreza umwaka ku mucanga.

Mu Karere ka Rubavu, abantu benshi bagiye gutegerereza aho ibishashi birasirwa kuri Saga Bay, Kivu Peace View Hotel na Serena Hotel aho iki gikorwa kibera ku mucanga rusange.

Muri aya masaha asatira Saa Sita z’ijoro, urujya n’uruza rukomeje kwiyongera.

23:30: Bwiza yinjiye ku rubyiniro ahera ku ndirimbo yise “Ready”, “Ahazaza”, “Ni Danger” yahuriyemo na Danny Vumbi, “Iyo Twicaranye” ya Senderi basubiranyemo, “Ogera” n’izindi.

23:20:Ali Kiba yaririmbye indirimbo ze zirimo n’iyo yakoranye na Kevin Kade bise “Bebe”, asezera abantu atanyuzwe avuga ko nta kundi amasaha ari umwanzi w’ibyiza. Uyu muhanzi ni umwe mu bari bategerejwe cyane muri ibi birori byo gusoza umwaka wa 2025 byaberaye kuri KCC.

 Chris Eazy na Shaffy ni bamwe mu bahanzi basusurukije abari bateraniye kuri KCC. Indirimbo yabo yitwa Bana yatumye abantu bajya mu bicu si ukubyina barizihirwa

23:10: Kevin Kade yinjiye ku rubyiniro mu masaha ya saa yine zirengaho iminota. Yari aherekejwe n’ababyinnyi benshi, abaza abitabiriye ati “Muriteguye?”. Yahise ahera ku ndirimbo yise “Mazi ya Nyanja”, “Ndamutatamura”, “Pyramid ( TaTa )” yakoranye na Drama T na Kivumbi King, “Like You”, “Jugumila” n’izindi.

23:00: Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaïe, yavuze ko Imana yabanye n’Abaturarwanda mu 2025 izanakomeza kubana nabo mu mwaka utaha.

Ati "Nimureke tuwinjiremo ntabwoba. Uyu Yesu wabanye natwe arihariye kandi azakomeza kubana natwe. Yuzuye imbabazi nyinshi, yuzuye kugira neza kwinshi, urukundo rwinshi, kandi mu miterere ye ni mwiza cyane."

 Ruti Joel ni umwe mu basusurukije abari kuri KCC bitabiriye igitaramo cya Kevin Kade

Abarenga 800 bakirijwe muri Women Foundation Ministries mu 2025

Women Foundation Ministries iri kwishimira ko uyu mwaka wa 2025, abarenga 800 bakirijwe muri iri torero, risezeranya abarenga 70 ndetse ko abarenga 4000 bitabira ibikorwa bya buri cyumweru by’iri torero birimo kujya gusenga, mu gihe ababikurikiranira ku mbuga nkoranyambaga barenga miliyoni eshanu

Si ibyo gusa bafashije abana barenga 1000 kuva mu cyiciro cy’abana bafite ibibazo by’imirire mibi, ndetse abarenga 700 bafashijwe kwiga amasomo y’ imyuga n’ubumenyingiro hagamijwe kubafasha kwikura mu bukene.

Dore uko byifashe i Musanze

22:40: Muri KCC, umurimo w’Imana uri gukorwa. Apôtre Mignonne Kabera ni ho ari gutangira ubutumwa bwiza bw’Imana. Abakirisitu basengera muri Noble Family Church by’umwihariko babarizwa muri Women Foundation Ministries niho bateraniye kugira ngo bashimire Imana ku byiza yabakoreye mu 2025.

Ku maso ya buri wese, hari byinshi byo gushimira Imana!

22:10: Bulldog yahaye ibyishimo abantu b’ingeri zitandukanye bateraniye kuri KCC. Uyu muhanzi ni umwe mu bakomeye mu gihugu mu njyana ya rap. Yaririmbye indirimbo zirimo iyo yise “Yo Fam’’, “Puta” yakoranye na Juno Kizigenza, “Mood” yahuriyemo na B-Threy, “Nk’Umusaza, ”Cinema” n’izindi.

Kenny K-Shot ari mu bahanzi baririmbye mu gitaramo cya Kevin Kade kuri KCC. Yaririmbye ibihangano bitandukanye birimo ‘Ibitambo’ n’izindi ndirimbo ze zakunzwe. Uyu musore ari mu bahanzi baririmbye mu buryo bwa ‘live’.

22:00: I Nyamirambo ahazwi nko mu Marange, abantu basohotse bajya gusangira. Urujya n’uruza ni rwinshi mu gihe abantu biteguye umwaka mushya wa 2026

 Mu burengerazuba bw’igihugu, imvura yari nyinshi mu masaha ashize ku buryo imyiteguro yo gusoza umwaka yagiye biguru ntege mu duce tumwe na tumwe. I Karongi, kurasa umwaka birabera kuri Château le Marara.

21:30 Umwuka wera yamanutse!

Abayoboke b’Itorero ADEPR bari mu mwuka. Basenze bashima Imana ku byiza yabagejejeho mu mwaka urangiye, banayiyambaza mu mwaka mushya ugiye kuza. Ku maso, buri wese yari mu mwuka wo guhimbaza, ndetse baciye bugufi kugira ngo bayereke imitima yabo.

21:20 Abahanzi barimo Bruce The 1st na Sherrie Silver Foundation bashimishije abitabiriye igitaramo cya Kevin Kade yakoze yizihiza imyaka itanu amaze mu muziki.

21:00 Kuri KCC, umuziki ni wose. Abitabiriye igitaramo cya Kevin Kade bakomeje kuryoherwa. Ubu abahanzi Angell Mutoni na Shemi nibo babanjirije abandi mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu Kevin Kade amaze akora umuziki. Aba bose bishimiwe mu buryo bukomeye bifatanya n’Abanyarwanda gusoza 2025.

 Urubyiruko rwitabiriye igitaramo cya Kevin Kade.

Abiganjemo urubyiruko babukereye aho bitabiriye igitaramo cya Kevin Kade. Ni igitaramo kiri kubera mu masangano y’imihanda yo kuri Kigali Convention Centre.

 Aharasirwa ibishashi ku Mujyi wa Kigali, abana bashyizwe igorora.

 Rugamba Cyprien na Mukansanga Daphrose baracyasabirwa kujya mu rwego rw’Abahire.

Antoine Cardinal Kambanda yongeye kwibutsa ko uyu mwaka urangiye Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikiri mu rugendo rwo gusaba ko Rugamba Cyprien na Mukansanga Daphrose n’abana babo bashyirwa mu rwego rw’Abahire bavuye mu cy’Abagaragu b’Imana.

Yavuze ko ubuyobozi bwa Papa bubishinzwe bwamaze kwakira ibyangombwa byose kandi bwasanze nta kibura, bikaba bigisuzumwa.

Ati "Ubwo bari kubisesengura, igihe gikwiye nikigera bazashyirwa mu rwego rw’Abahire."

 20:40 I Huye biteguye gusoza umwaka wa 2025.

Hirya no hino mu Mujyi wa Huye abantu bari kugaragaza ibyishimo byo gusoza umwaka wa 2025 binjira mu mushya wa 2026.

Hateguwe ibirori birasirwamo ibishashi by’umuriro ku nshuro ya kabiri mu Karere Huye, aho byongera kubera muri Parking ya Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Ni ibirori byateguwe n’Akarere ka Huye ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorere (PSF) muri aka Karere. Abitabiriye barataramirwa n’abahanzi barimo Dany Nanone na Kenny Edwin.

Bamwe bahisemo ko umunsi wa nyuma wa 2025 utazibagirana

Abantu batandukanye berekeje ku masangano manini y’imihanda rwagati mu Mujyi wa Kigali, aho bari kwifotoreza bafata amafoto y’urwibutso mu gusoza umwaka wa 2025.

Abashinzwe umutekano bari gufasha abambuka umuhanda bajya aharimbishirijwe iyi minsi mikuru ari na ho bari gufatira amafoto.

20:30: U Buhinde bwinjiye mu mwaka mushya

Saa Mbiri n’Igice cya Kigali ni bwo igihugu gituwe cyane kurusha ibindi ku Isi, u Buhinde bufite abaturage miliyari 1,5, cyinjiye mu mwaka mushya wa 2026.

Ni nyuma y’iminota 15 Népal na yo yinjiye muri uwo mwaka mushya.

 Abakirisitu basabwe gusoza umwaka mu ituze.

Padiri mukuru wa Cathédrale ya Saint Michel, Consolateur Innocent, yasabye abakirisitu gatolika kwishimira ko basoje umwaka ariko bakabikora mu ituze n’amahoro.

Ati "Mwishime muri Nyagasani, ntimwishime ngo musaragurike, mutange amahoro n’ibyishimo."

 20:00: Mu gitambo cya misa kiri kubera muri Cathédrale ya St Michel, Antoine Cardinal Kambanda yifurije Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire, abifuriza ko wazarangwa n’amahoro yuzuye, uburinzi bw’Uhoraho no kwaguka muri byose.

 Mu masaha y’umugoroba rwagati mu Mujyi wa Kigali haragaragaza ko ari mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka bitewe n’uburyo inyubako zihari zarimbishijwe.

 Mbere y’uko umugoroba ugera, mu Mujyi rwagati abantu bari bari gutaha bava mu kazi bitegura kujya gutangira ibiruhuko by’umwaka mushya wa 2026.

 Akazi karakomeje nk’ibisanzwe no ku munsi wa nyuma w’umwaka. Mu bice binyuranye by’umujyi wa Kigali, abantu ni urujya n’uruza bava cyangwa se bajya guhaha. Abandi bakomeje akazi kabo nk’ibisanzwe

19:40: Kigali Convention Centre yateguwe neza

Imana yarinze u Rwanda mu 2025

Antoine Cardinal Kambanda yongeye kugaragaza ko uburinzi bw’Imana bwagaragaye ku Rwanda aho mu ntangiriro za 2025 byagaragaraga ko rusumbirijwe n’intambara ariko Imana igakinga akaboko.
Ati "Umugisha ukubiyemo byose ariko turi n’abanyantege nke tuba dukeneye uburinzi bw’Imana, kugira amahoro n’umutekano...mu ntangiriro z’uyu mwaka muzi ukuntu twari twugarijwe bikomeye Imana ikinga ukuboko."

07:20: Abantu ni benshi i Nyabugogo.

Bitandukanye n’uko byari bikunze kuba bimeze mu masaha y’umugoroba, nta muvundo w’imodoka ugaragara mu bice binyuranye bya Kigali. I Nyabugogo imodoka ziri kugenda neza nta nkomyi!

18:50: Muri Cathédrale ya St Michel hari kubera igitambo cya misa yo gushima Imana no gusoza umwaka. Yayobowe na Cardinal Kambanda aho yagaragaje ko mu bihe byo gusoza umwaka, abantu baba bakwiye gushima Imana.

Ati "Ni ugushimira Imana ibyiza yaduhaye no kuyisaba imbabazi aho tutakoresheje neza impano yaduhaye n’umwanya yaduhaye.

Yakomeje ati "Buri mwaka, buri munsi, buri kwezi, Imana iba itwongeye amahirwe yo kurushaho kuyitumikira no kuyihereza ibigirira abandi akamaro."

U Bushinwa bwageze mu mwaka mushya

Saa Kumi n’Ebyiri zuzuye i Kigali, u Bushinwa n’abaturage babwo bagera kuri miliyari 1,4 bari bamaze kwinjira mu mwaka mushya wa 2026, hamwe n’ibindi bihugu birimo Philippines, Malaysie n’ibice bya Indonesia.

Mu gace ka Makati muri Metro Manila ni hamwe mu harasiwe ibishashi byo kwinjiza abantu mu mwaka mushya muri Philippines
Ibishashi byinjiza abantu mu mwaka mushya wa 2026 muri Malaysie byarasiwe mu bice binyuranye birimo no ku nyubako ya Petronas Twin Towers iri mu Mujyi wa Kuala Lumpur
Abashinwa binjiye mu mwaka mushya wa 2026 bavuza ingoma

 Andi mafoto y’uko byari byifashe ubwo abo mu Mujyi wa Sydney binjiraga mu 2026.

 Ibihumbi by’abaturage ba Koreya y’Epfo bahuriye ku mbuga yitwa Bosingak Pavilion bishimira ko binjiye mu mwaka mushya. Iyi mbuga iri mu gace ka Jongno mu Murwa Mukuru Seoul.

Seoul ituwe n’abaturage barenga miliyoni 9,6 bari ku buso bwa kilometerokare 605,2.

Aba mbere bawugezemo

Kiribati yo mu Mugabane wa Océanie, yabaye igihugu cya mbere cyinjiye mu 2026 aho byabaye Saa Sita z’amanywa i Kigali (Saa 10:00 kuri GMT), bivuze ko iki gihugu kiri imbere y’u Rwanda amasaha 12.

Ibindi bihugu kuri ubu byamaze kugera mu mwaka mushya ni Nouvelle-Zélande (guhera Saa Saba), u Buyapani , Koreya y’Epfo na Koreya ya Ruguru (Saa Kumi n’Imwe).

Australie ni kimwe mu bihugu byinjiye mu 2026 mbere

Amafoto: Kwizera Hervé, Kwizera Remy Moses, Cyubahiro Key, Umwari Sandrine, Shumbusho Djasiri & Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages