Nyuma y’igisasu Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zateye mu Rwanda, kuri uyu wa Kane, no kuri uyu wa Gatanu zongeye gutera ibindi bisasu ku butaka bw’u Rwanda mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeje ko koko hatewe ibisasu ku gicamunsi.
Ibyo bisasu bivugwa ko ari bine byaguye mu Kagari ka Gacurabwenge, Kageshi na Rusura.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, we yabwiye IGIHE ko amakuru arambuye aza kuyatanga bidatinze.
Umuturage wo mu gace katewemo ibisasu wavuganye na IGIHE yavuze ko cyatewe mu cyaro cyitwa mu Bukumo.
Kuri uyu wa Kane, bwo igisasu cyaguye hafi y’umupaka uhuza ibihugu by’u Rwanda na Congo, ku gihande cy’u Rwanda mu mudugudu wa Bugu, Akagali ka Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu, mu ma saa saba z’amanywa.
Ku itariki ya 15 Nyakanga 2013, na bwo ibisasu bibiri byatewe n’ingabo za Congo ku butaka bw’u Rwanda, bigwa mu tugari tw’ahitwa Kageshi na Gasiza two mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu.
Ibyo bikorwa byose Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ari iby’ubushotoranyi.
Turabagezaho amakuru arambuye bidatinze



















TANGA IGITEKEREZO