Mu gihe bizwi ko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi bufatwa nk’inkingi ya mwamba mu iterambere, aho na Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukuba kabiri umusaruro w’ubuhinzi muri gahunda NST2.
Ibi Banki ya Kigali, yabibonye kare ihita ishora imari mu nguzanyo zigenewe abahinzi n’aborozi kugira ngo babashe gukora imishinga ijyanye na byo, aho hashyizweho ingengo y’imari ya miliyari 200 Frw zizahabwa abazikeneye mu gihe cy’imyaka itanu.
Ibi bije mu gihe abahinzi bagiye bataka ko banki zibihunza, ibituma imishinga y’ubuhinzi izahara kandi abaherekejwe neza bavamo abashoramari bakomeye.
Urugero rwa hafi ni urwa Uzabakiriho Elias,umuhinzi ntangarugero wo mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gatare, ukora ubuhinzi bw’umwuga kuri hegitari 60 aho atubura imbuto y’ibirayi, amashaza, ibigori n’ingano.
Uzabakiriho, avuga ko amaze guhabwa inguzanyo na BK isaga miliyoni 300, agashimangira ko inguzanyo yagiye ahabwa ari zo zatumye atera imbere.
Uyu muhinzi watangiye kuguza muri BK mu 2007, ahereye kuri miliyoni 23 FRW. Nyuma yaje kwaka indi ya miliyoni 96 Frw, akurikizaho iya 130 Frw, akurikizaho indi ya miliyoni 70 Frw, ari nayo ari kwishyura ubu.
Uyu mugabo avuga ko gukorana na banki byamuzamuriye imikorere aho ubu afite Fuso na Howo atwaza ifumbire, akabyongeraho kuba afite inka 20, ingurube n’inkoko byose bimuha ifumbire n’amafaranga, aho byibura ku mwaka abona inyungu y’asaga miliyoni 100 Frw.
Ati ‘‘Byarankanguye,ubu nsigaye nitumiriza ishwagara ya toni 35 yo guhingisha ikaza mu modoka yanjye ya Howo, nashyizeho abakozi barimo umuveterineri n’umwagoronome w’umukobwa wanjye bakurikirana ubuhinzi n’ubworozi byanjye bya gihanga, kandi n’ubundi sinteze gutezuka, kuko ndacyari kumwe na BK.’’
Mu gikorwa cy’ubusabane bw’abayobozi bakuru ba BK bagiranye n’abakiliya babo bo mu turere twa Gisagara, Nyanza, Nyamagabe, Nyaruguru na Huye, ku wa 27 Ugushyingo 2025 bwabereye i Huye, Umukozi ushinzwe ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi muri BK, Bizimana Alexis, avuga ko bafashe iya mbere mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi kuko babona neza uruhare rwabyo mu iterambere.
Bizimana, yavuze ko mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, inguzanyo ziteza imbere ubuhinzi n’ubworozi batanze izingana na miliyari 102 Frw kandi bimaze guhindura ubuzima bwa benshi.
Ati ‘‘Ibi bikorwa bigaragara ko byafashije mu kwihaza mu biribwa, gukora ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kandi muri iyi gahunda, twabonye ko 100% y’abazifashe ari ubwa mbere bari batse inguzanyo z’ubu bwoko, aho 44% zazo zigira uruhare mu kwihaza mu biribwa, 52% zigahanga akazi hagati y’abantu babiri na batatu, kandi ni ibintu twishimira.’’
Bizimana akomeza avuga ko kugeza ubu BK ifite ahahinzi borozi bakorana na BK basaga ibihumbi 120, mu gihe abafite inguzanyo barenga ibihumbi 16 baba abahinga ikawa, umuceri, icyayi, ibigori no mu bworozi bw’inka, ingurube, inkoko n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko Banki ya Kigali ifitiye abakiliya bayo ibyiza byinshi haba ubu ndetse no mu bihe bizaza, abasaba gukomeza kubegera nk’uko nabo baba bamanutse bakabegera.
Ati ‘‘ Iyi banki ni nkuru, kandi dushinzwe iterambere rya buri wese cyane cyane abikorera, ni nayo mpamvu dufite abashinzwe ibigo bito n’ibiciriritse, abashinzwe abagore, abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi, ibi byose twagiye tubishyiramo imbaraga kuko twabonye ari wo muyoboro w’iterambere ry’igihugu cyacu.’’



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!