00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AUCA yashyize abarenga 700 ku isoko ry’umurimo

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 16 November 2025 saa 06:32
Yasuwe :

Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo Hagati (AUCA) yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 728, basoje amasomo mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 16 Ugushyingo 2025, kibera i Masoro mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro gikuru cy’iyi kaminuza.

AUCA yari itanze impamyabumenyi ku nshuro yayo ya 31. Abayihawe barimo 528 basoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami nk’ijyanye n’Iyobokamana, Uburezi, Ikoranabuhanga, Ubuforomo, Imari n’andi.

Harimo kandi abagera kuri 199 basoje mu mashami atandatu anyuranye y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Abahawe impamyabumenyi ni Abanyarwanda n’abandi bo mu bihugu 22 byiganjemo ibya Afurika.

Nduwayesu Aimé urangije mu ishami ry’uburezi, uhagarariye abarangije masters, yavuze ko uburezi bahawe muri AUCA buzabafasha kuba umusemburo w’impinduka nziza no gukemura ibibazo u Rwanda rufite mu nzego zitandukanye.

Ati “Twaje muri AUCA nk’abanyeshuri, ariko dutashye turi abayobozi. Mu Kinyarwanda baravuga ngo ushaka kwambara ikamba yihanganira uburemere bwaryo. Niyo mpamvu tutabatengushye, twabaye bato batari gito, abajyambere baharaniye kuba mu b’imbere”.

Umuyobozi Mukuru wa AUCA, Dr. Nizeyimana Pacifique yashimiye abanyeshuri basoje amasomo ku murava n’ubwitange bagaragaje.

Ati “Ndabizi ko mwakoze cyane, murasenga cyane kugira ngo mugere kuri uyu muhigo.”

Uyu muyobozi yakomeje yibutsa abanyeshuri kurangwa n’ubunyangamugayo kuko kuko ari wo musingi uzatuma babasha guhangana n’izo mpinduka zose.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Amashuri Makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC), Dr. Kadozi Edouard yashimiye AUCA uruhare ikomeje kugira mu guteza imbere igihugu binyuze mu burezi buhamye itanga ku banyeshuri bahiga.

Yeretse abarangije amasomo muri AUCA bitezweho gufasha igihugu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ibizafasha u Rwanda kugera ku ntego z’icyerekezo 2050 ndetse no kwihutisha gahunda ya NST2 muri rusange.

Ati “Mu gihe igihugu gitera imbere mu bukungu bushingiye ku bumenyi, ni mwe muzaba ku ruhembe rw’imbere nk’abakozi bazatuma izi mpinduka zishoboka. Nta gihugu cyatera imbere kidafite abakozi bafite ubumenyi buhagije ku isoko ry’umurimo.”

Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), imaze imyaka 41. Ni yo yabayeho ya mbere yigenga mu Rwanda. Ifite amashami atatu arimo abiri ari mu Mujyi wa Kigali ndetse n’irindi riherereye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Uburezi mu Nama y'Itorero ry'Abadivantisiti ku Isi, Dr. Lisa Beardsley-Hardy, yavuze ko AUCA ari imwe muri kaminuza z'icyitegererezo muri kaminuza zigera ku 180 bafite
Airtel Rwanda yahembye abanyeshuri bitwaye neza
Umuyobozi w'Icyubahiro wa Kaminuza ya AUCA, Dr. Blasious Ruguri, yashimiye abanyeshuri basoje amasomo
AUCA yashyize abarenga 700 ku isoko ry'umurimo
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’amashuri Makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC), Dr. Kadozi Edouard yashimiye AUCA ku ruhare ikomeje kugira mu guteza imbere igihugu binyuze mu burezi buhamye
Ubwo abasoje amasomo muri AUCA binjira ahatangiwe impamyabumenyi
Banki ya Kigali yahaye miliyoni 1 Frw abanyeshuri babiri bahize abandi
Abanyeshuri bo muri AUCA bari bishimiye impamyabumenyi bahawe
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya AUCA akaba n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Dr. Byilingiro Hesron yibukije abasoje kuzarangwa n’indangagaciro nziza mu byo bagiye gukora
Umuyobozi Mukuru wa AUCA, Dr.Nizeyimana Pacifique yashimiye abanyeshuri basoje amasomo ku murava n’ubwitange bagaragaje

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages