00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Rwanda ziri i Darfur zatanze asaga miliyoni 75 mu kigega AgDF

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 30 September 2012 saa 01:41
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nzeri, ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro i Darfur mu mutwe wa UNAMID, zatanze amafaranga ahwanye n’ibihumbi 120,000 by’amadorari y’Amerika ni ukuvuga asaba miliyoni 75 z’Amafaranga y’u Rwanda mu Agaciro Development Fund.
Aya mafaranga, yatanzwe mu gikorwa cyabereye mu gace ka El Fasher ari na ho ibiro bikuru by’uyu mutwe wa UNAMID biherereye.
Lt Gen Patrick Nyamvumba uyubora izi ngabo za UNAMID muri Sudani, atangaza ko aya mafaranga yatanzwe (…)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nzeri, ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro i Darfur mu mutwe wa UNAMID, zatanze amafaranga ahwanye n’ibihumbi 120,000 by’amadorari y’Amerika ni ukuvuga asaba miliyoni 75 z’Amafaranga y’u Rwanda mu Agaciro Development Fund.

Aya mafaranga, yatanzwe mu gikorwa cyabereye mu gace ka El Fasher ari na ho ibiro bikuru by’uyu mutwe wa UNAMID biherereye.

Lt Gen Patrick Nyamvumba uyubora izi ngabo za UNAMID muri Sudani, atangaza ko aya mafaranga yatanzwe n’ibyiciro bitandukanye birimo abapolisi, ingabo ndetse n’abasiviri mu bice bitandukanye by’i Darfur.

Nyuma y’iki gikorwa, Lt. Gen. Nyamvumba yashimiye abagize uruhare mu gutanga umusanzu wabo muri iki kigega, kuko ngo biri muri gahunda yo gukomeza kwiyubakira igihugu hadategerejwe inkunga y’amahanga.

Lt. Gen. Nyamvumba, yakomeje avuga ko ingabo z’u Rwanda nyuma yo kuba zizwiho kuba zifite ubunyangamugayo mu kazi zikora karimo kurengera ubuzima bw’abaturage, ngo zinagize uruhare mu gutanga amafaranga mu kigega Agaciro.

U Rwanda rufite ingabo ibihumbi bitatu mu mutwe wa UNAMID, aho zibungabunga amahoro muri Darfur kuri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Afurika Yunze Ubumwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages