Iki cyumweru kigeze mu mpera, gishize mu Ntara ya Katanga mu Majyepfo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) havugwa imirwano hagati y’imitwe ya Mai Mai Gedeon na Kata Katanga, uyu uheruka ukaba ari umutwe watangiye mu mwaka w’1964 uharanira ko iyi ntara yaba igihugu ukwacyo.
Umunyamakuru wa BBC uri muri Congo avuga ko Kata Katanga ugizwe n’abarwanyi bakomoka mu Ntara ya Katanga baharanira ko Katanga iba igihugu cyigenga, bakaba ari abarwanyi bakomoka ku babyeyi babo batangiye gusaba ubwigenge bwa Katanga mu mwaka w’1964.
Mu 1964 aba barwanyi bari bakuriwe na Moise Chombe. Baje kugenda batsinsurwa n’ingabo za Leta bahungira mu bihugu bya Zambia, Angola n’ibindi, ariko ntibareka burundu gusaba ubwigenge bwa Katanga.
Intambara nshya zivugwa i Katanga zatumye imiryango imwe n’imwe ifasha ihungisha abakozi bayo, muri yo hakaba harimo nka MSF (Médecin Sans Frontière) ufasha mu bijyanye n’ubuvuzi.
Ubwo Laurent Desire Kabila yafataga ubutegetsi bwa Zaire igahita yitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Kata Katanga yari yifatanyije na we yizeye ko azahita abaha ubwigenge, ariko si ko byagenze bahitamo gusubira mu ishyamba.
Izina «Kata Katanga» rivuga ngo «Ca Katanga», rikaba ari izina ryagiyeho hasabwa ko Katanga yavanwa kuri Congo ikaba igihugu ukwacyo.
Igihugu cya Congo ni kimwe mu bihugu binini cyane muri Afurika. Ubunini kibukomora ku kuba mu gihe cya gikoloni cyarabaye umutungo bwite w’umwami w’u Bubiligi, agafata uduce twose dukize ku mabuye y’agaciro akaduhuriza hamwe mu cyiswe Congo mbiligi.
Katanga yashatse ubwigenge kuva kera, ariko ubuyobozi bwa Congo ntibubyemere. Mu gihe Kata Katanga bongeye kubyutsa umutwe, mu Burasirazuba bw’iki gihugu na ho ntihasiba kuvuka imitwe irwanya ubutegetsi cyane cyane iy’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bavuga ko hari uburenganzira badahabwa nk’Abanyekongo.



















TANGA IGITEKEREZO