00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC : Ishyaka PPRD ntiryemera icyemezo cyo kohereza Ntaganda i La Haye

Yanditswe na

Rachel MUkandayisenga

Kuya 4 May 2012 saa 10:14
Yasuwe :

Ishyaka ry’abaturage riharanira Demokaradi no kwiyubaka PPRD ryo muri Congo Kinshasa rivuga ko ritashyigikiye icyemezo cyo cyohereza Gen. Ntaganda Jean Bosco i La Haye kugira ngo akurikiranwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
Radiyo Okapi dukesha iyi nkuru itangaza ko iri shyaka rivuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma Ntaganda yoherezwa muri uru rukiko, kandi inkiko z’imbere mu gihugu zifite ubushobozi bwo kumukurikirana.
Boshab Evariste, Umunyamabanga w’iri shyaka niwe watangaje aho (…)

Ishyaka ry’abaturage riharanira Demokaradi no kwiyubaka PPRD ryo muri Congo Kinshasa rivuga ko ritashyigikiye icyemezo cyo cyohereza Gen. Ntaganda Jean Bosco i La Haye kugira ngo akurikiranwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Radiyo Okapi dukesha iyi nkuru itangaza ko iri shyaka rivuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma Ntaganda yoherezwa muri uru rukiko, kandi inkiko z’imbere mu gihugu zifite ubushobozi bwo kumukurikirana.

Boshab Evariste, Umunyamabanga w’iri shyaka niwe watangaje aho ishyaka rye ribogamiye ku kibazo cya Ntaganda, avuga ko nta mpamvu ihari yo kumujyana CPI kandi na Congo ifite Ubutabera bufite ubushobozi bwo gukurikirana ibibazo bye.

Boshab Evariste, Umunyamabanga w’iri shyaka

Ku kibazo cy’intambara n’imvururu ziri kubera mu Majyaruguru n’Amajyepfo by’Intara ya Kivu, uyu mugabo avuga ko izi mvururu zitarimo guterwa na Ntaganda ubwe, ahubwo ko ziri gukururwa n’imyitwarire mibi y’ingabo z’igihugu FARDC. Akaba ari muri urwo rwego yasabye ubuyobozi bukuru bw’igisirikare gukora iyo bwabaga bugahosha ziriya mvururu.

Agira ati : « Ibiri kubera hariya birimo biraterwa n’imyitwarire mibi y’igisirakare cy’igihugu, gusa icyo nababwira ni uko ubutabera bw’igisirikare burimo gukora uko bushoboye kugira ngo bukemure kiriya kibazo ».

Gusa ariko mu kiganiro Julien Paliku Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko Ntaganda ari we ntandaro y’imvururu zirimo kugaragara muri iyi Ntara aho yavuze ko ubuyobozi burimo gukora uko bushoboye ngo abe yatabwa muri yombi.

Agira ati : « Twebwe ubwacu tugomba gufata Ntaganda kuko dufite impamvu zirenga 100 zo kumuta muri yombi, agakurikiranwa n’inkiko z’imbere mu gihugu ku byaha akurikiranweho».

Icyakora ariko na Paliku avuga nta mpamvu zatuma Ntaganda aburanishwa na CPI.

Kuva mu mwaka wa 2006 , ubuyobozi bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha bwasabye Guverinoma ya Congo Kinshasa guta muri yombi Gen. Ntaganda Jean Bosco ikamushyikiriza uru rukiko kugira ngo ahatwe ibibazo ku byaha by’intambara akurikiranyweho, ariko kugeza ubu ubuyobozi bwa Kinshasa nti burashyira mu bikorwa iki cyifuzo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages