Abasirikare 300 bahoze mu gisirakere cya Congo Kinsha FARDC bifatanyije n’inyeshyamba za ba Mai Mai zirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Radiyo okapi ivuga ko aba basirikare 300 bahoze mu gisirikare cya FARDC bakakivamo mu buryo butemewe n’amategeko maze bakajya kwifatanya n’aba MAI-MAI bakorera mu gace ka Walikale bayobowe n’uwitwa Sheka.
Iyi radio ikomeza ivuga ko aba basirikare bayobowe batorotse igisirikare cy’Igihugu bayobowe n’uwitwa Ntaganda Jean Bosco bakaba barihuje n’aba Mai Mai bayobowe na Sheka. Ikindi kandi ngo aba bagabo bombi barimo barashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha CPI bakurikiranyweho ibyaha by’intambara.
Feller Lutahichirwa Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru aba bagabo baherereyemo avuga ko Ntaganda na mugenzi we watorotse igisirikare bagishakishwa n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya FARDC.
Feller agira ati: « Ntaganda hamwe n’abandi basirikare bose batorotse baracyarimo gushakishwa kugira ngo bashyikirizwe Ubutabera ».
Akomeza avuga ko kuri ubu Sheka n’abambari be bakorera Walikale mu duce twa Luvungi, Bunyampuli, Kibua no mu ishyamba rya kitshanga .
Avuga ko gahunda igisirikare cya Congo Kinshasa gifite ari iyo guta muri yombi aba basirikare batoretse igisikare, no kugarura umutekano w’utu duce.
Foto:carteblanche.org



















TANGA IGITEKEREZO