Kuri uyu wa Kane tariki 2 Kanama, inyeshyamba za FDLR zafashe agace k’u Burasirazuba ka Parike ya Virunga iri ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ikigo cya Congo gishinzwe parike n’amashyamba, rivuga ko bahangayishijwe n’iki kibazo, ryagiraga riti”Ibi biteye ikibazo cyane kuko imibanire yacu na FDLR si myiza.”
Iri tangazo ryakomezaga rivuga ko FDLR ari umurwe witwara gisirikare waturutse mu Rwanda, ugizwe n’abasirikare barangwa n’ibikorwa byo guhohotera abaturage, kandi abenshi muri bo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikigo cya Congo gishinzwe parike n’amashyamba cyongeyeho ko hari abakozi bacyo barinda parike bishwe na FDLR umwaka ushize, ubwo yagabaga ibitero aho bakorera.
Iri tangazo rivuga kandi ko kwigira imbere kw’ingabo za M23 byatumye ingabo za Congo ziva mu birindiro byazo, bityo icyuho cyasigaye hagati ya M23 n’ingabo za Congo cyahise cyigarurirwa n’imitwe itandukanye yitwara gisirikare.
Henshi muri aho hantu hasigaye mu cyuho, ni muri parike ndetse bamwe mu barinzi ba pariki bashyizwe mu bice byayo mu rwego rwo kuyirinda, aho abangana na 40 bashyizwe ahitwa Lulimbi ku mupaka wa Congo na Uganda.
Ikigo cya Congo gishinzwe parike n’amashyamba kivuga ko bagifite impungenge kuko aba barinzi badafite intwaro zihagije zo guhangana n’iyi mitwe, kandi ko bafite amakuru y’uko FDLR iri gutegura kubagabaho ibitero mu gace ka Lulimbi



















TANGA IGITEKEREZO