Mu nama y’Abaminisitiri b’ingabo b’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, hemejwe ko ingabo zizaba zigize umutwe w’ingabo udafite aho ubongamiye muri Congo, uzaba ugizwe n’ingabo z’ibihugu by’Afurika, ariko u Rwanda, u Burundi, u Bugande na Repuburika Iharanira Demukarasi ya Kongo bitarimo.
Nk’uko ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda bibigaragaza mu nkuru bikesha Radio Okapi, abaminisitiri bagize inama mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, bafashe umwanzuro mu nama yabo yabereye i Goma kuwa 16 Kanama, ko u Rwanda, u Bugande, u Burundi na Congo, bitazatanga ingabo zizajya mu mutwe wo kujya ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu gukumira umutwe wa M23 na FDLR.
Ako kanama kafashe umwanzuro wo gukumira ibyo bihugu bine, kari kashyizweho mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari, yari yatumijwe na Perezida w’u Bugande Yoweli Kaguta Museveni mu minsi ishize, hafatirwamo umwanzuro wo gushyira ingabo zidafite aho zibogamiye muri Congo.
Ibizakenerwa n’uwo mutwe bizigwaho mu minsi itaha. Ariko ku byerekeye umubare w’abasirikare bazaba bagize uwo mutwe, Minisitiri w’ingabo wa Congo, Alexandre Lumba Ntambo, yatangaje ko inama yateganyije ko umutwe wazaba ugizwe n’abasirikare ibihumbi bine. Uwo mutwe ugashyirwa mu duce twa Beni, Ruwenzori, Walikale na Masisi.
Muri Repuburika Iharanira Demukartasi ya Kongo hari hasanzwe ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri icyo gihugu MONUSCO, ariko ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari nyuma yo kubona ko umutekano ukomeje kuba ingume, hafashwe umwanzuro wo gushyiraho umutwe w’ingabo zidafite aho zibogamiye ziturutse muri bihgu bya Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO