Abantu bitwaje intwaro bashimuse abanyamahanga barindwi mu ntara ya Bauchi mu majyaruguru ya Nigeria bakoraga mu bikorwa by’ubwubatsi.
Amakuru dukesha BBC avuga ko muri abo bashimuswe harimo Umutaliyani, Umunyafilipine, Umwongereza, Umugereki n’Umunyalibani.
Mu mujyi wa Jama’are ho ngo hari umuntu wacungaga umutekano ku kigo cy’ubwubatsi cy’Abanyalibani cyitwa Setraco warashwe aricwa.
Icyo gitero cyabanjirijwe n’ikindi cyagabwe ku biro by’abapolisi bo muri ako karere. Kugeza ubu ngo polisi ntiramenya abagabye ibyo bitero, ariko harakekwa umutwe wa cyisilamu wa Boko Haram.



















TANGA IGITEKEREZO