Perezida wa Mozambique Armado Guebuza ubu uyobora Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo(SADC) , yatangaje ko vuba aha azasura u Rwamda, mu rwego rwo gusobanukirwa birambuye ikibazo cya Congo, no kumenya ibibazo biri hagati y’ u Rwanda na Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa(Xinua), uru ruzinduko rwa Perezida wa Mozambique ruzaba rugamije gutanga umusanzu mu gukemura agatotsi kari kuvuka hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nka Perezida wa SADC.
Ibi Perezida Guebuza yagize icyo abivugaho mu nama y’Umuryango wa SADC yabereye i Maputo ku itariki 17 na 18 Kanama, aho yagize ati”Haracyari icyizere cy’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Muri iyi nama, abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa SADC bize no ku bindi bibazo biri muri Afurika, nko muri Madagascar n’ikibazo cy’imipaka hagati ya Tanzaniya na Malawi ku kiyaga cya Niassa(ikiyaga cya Malawi.)



















TANGA IGITEKEREZO