00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yiyemeje kuzava mu Bufaransa igihe François Hollande azaba atowe

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 1 May 2012 saa 09:19
Yasuwe :

Mickael Vendetta yamaze kwemeza ko mu gihe François Hollande azaba yatorewe kuyobora u Bufaransa, azahita ahunga igihugu akajya i Los Angeles.
Uyu musore uzwi mu gihugu cy’u Bufaransa kubera kwigaragaza cyane kuri internet byanatumye atumirwa mu marushanwa menshi aba agenewe ibyamamare, muri iyi minsi akomeje gutangaza kuri Facebook na Twitter ko François Hollande naramuka atorewe kuba umuyobozi w’igihugu cy’u Bufaransa hazaka umuriro hakaba n’intambara izashyamiranya abaturage; ikindi ni (…)

Mickael Vendetta yamaze kwemeza ko mu gihe François Hollande azaba yatorewe kuyobora u Bufaransa, azahita ahunga igihugu akajya i Los Angeles.

Uyu musore uzwi mu gihugu cy’u Bufaransa kubera kwigaragaza cyane kuri internet byanatumye atumirwa mu marushanwa menshi aba agenewe ibyamamare, muri iyi minsi akomeje gutangaza kuri Facebook na Twitter ko François Hollande naramuka atorewe kuba umuyobozi w’igihugu cy’u Bufaransa hazaka umuriro hakaba n’intambara izashyamiranya abaturage; ikindi ni uko ngo we azihungira i Los Angeles.

Vendetta kandi yanditse kuri Facebook ko François Hollande asekeje nk’inyamaswa bita pingouin, ko ari ikigoryi (naze) n’umubeshyi, kandi ko abamushyigikiye nabo ari ibigoryi (nazes) nka we.

Mickael Vendetta

Ku rubuga rwa Twitter naho Vendetta avuga ko abatora Hollande bose bameze nkawe mu mutwe. Yongeraho ko azi neza ko Abafaransa bazatora Sarkozy; ati "Burya nanjye ndi nka Sarkozy, benshi barankunda ariko ntibatinyuka kubivuga."

Ibi byatumye benshi mu badashyigikiye uyu mukandida Hollande aribo baha agaciro iyi nyandiko yakwirakwiriye ku rubuga rwa Twitter, berekana ko bamushyigikiye ndetse hari na bamwe mu banyapolitiki bo mu gihugu cy’u Bufaransa berekana ko bamuri inyuma.

Foto:Yahoo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages