00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yafashe imishyikirano ya Kampala nk’ubutembere

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 3 April 2013 saa 02:05
Yasuwe :

Umutwe wa M23 wigometse kuri Leta ya Congo Kinshasa wafashe imishyikirano ya Kampala nk’urugendo rwo gutembera (promenade) M23 mu kiganiro iheruka kugirana n’abanyamakuru, kuwa 31 Werurwe 2013 i Bunagana muri Congo Kinshasa, Kambasu Ngeve ushinzwe imishyikirano muri M23 yavuze ko imishyikirano ya Kampala yari ifite intego yo guhagarika intambara mu gihugu cya Congo Kinshasa, ariko ikaba yari guhagarara ari uko impande zombi zumvikanye ku bibazo bitandukanya Abanyekongo.
Kambasu (…)

Umutwe wa M23 wigometse kuri Leta ya Congo Kinshasa wafashe imishyikirano ya Kampala nk’urugendo rwo gutembera (promenade)

M23 mu kiganiro iheruka kugirana n’abanyamakuru, kuwa 31 Werurwe 2013 i Bunagana muri Congo Kinshasa, Kambasu Ngeve ushinzwe imishyikirano muri M23 yavuze ko imishyikirano ya Kampala yari ifite intego yo guhagarika intambara mu gihugu cya Congo Kinshasa, ariko ikaba yari
guhagarara ari uko impande zombi zumvikanye ku bibazo bitandukanya Abanyekongo.

Kambasu akomeza avuga ko imishyikirano y’i Kampala yahagaze M23 igafatirwa indi myanzuro, mu gihe bari ku gice cyo kureba ibigomba kuganirwaho, akaba ariyo mpamvu bavuga ko bari baragiye mu butembere.

Kambasu yagize ati “ Imishyikirano ya Kampala yari kubanza kureba niba amasezerano yo kuwa 23 Werurwe 2009, Leta ya Congo Kinshasa yari yagiranye na CNDP yahindutse, M23 yarubahirijwe, aha Leta ya Congo Kinshasa ivuga ko yubahirijwe mu gihe M23 ivuga ko aya masezerano atubahirijwe ari nabyo byatumye M23 isubira mu ntambara. Ni aha imishyikirano yahagarariye none wavuga ko ubu hakemuwe iki? Ntabwo Leta ya Congo Kinshasa yigeze yubaha M23 ngo baganire ku ngingo z’ibanze zibatanya, ari nabyo byatumye ijya gushakira umuti muri Loni umuti utagira icyo ukiza muri Congo Kinshasa. Ntabwo indwara ikomeye ujya kuyivuza ku muganga udashoboye.”

Kambasu agaragaza ko Abanyekongo ntawundi uzabakemurira ibibazo, nubwo hateganyijwe ko muri Congo hazaza ingabo zidasanzwe za Loni, ati “ Ibibazo by’Abanyekongo ntabwo Loni ibirusha abanyekongo ku buryo yaza kubicyemura.”

Kambasu yasabye Leta ya Congo Kinshasa guca bugufi ikegera Abanyekongo bagakemura ibibazo bafite bagacika ku ngeso yo kubeshya no gushakira umuti aho utari bazana ibihugu by’abaturanyi u Rwanda na Uganda mu bibazo by’Abanyekongo.

Kambasu ati “Mureke kubeshya Isi ko Abanyekongo ntacyo tubaye, turashize ubukene buratwishe kandi igihugu cyacu kibarwa mu bifite umutungo kamere uhagije. Loni ntacyo izatumarira itatumariye mu myaka 14 imaze muri Congo Kinshasa.”

Loni yashyizeho umutwe udasanzwe kuwa Kabiri w’icyumweru gishize, ugizwe n’abasirikare bagera ku bihumbi bitatu, uje guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages