Umuryango w’Abibumbye Loni, wafashe umwanzuro wo kohereza ingabo zawo mu gihugu cya Mali.
Uyu mwanzuro 2085 watowe ku bwiganze bw’amajwi kuri uyu wa 20 Ukuboza 2012.
Ibiwukubiyemo byateguwe n’igihugu cy’u Bufaransa, bishyigikirwa n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Maroc na Togo.
Izi ngabo zizaba zigendera ku mabwiriza y’Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba CEDEAO, zikazabungabunga amahoro muri Mali.
Uyu mwanzuro urahamagarira abayobozi ba Mali kugirana ibiganiro bya politiki n’abayirwanya kugira ngo ibintu byongere bigaruke ku murongo hashingiwe ku itegekonshinga, ariko hibandwa ku gutegura amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abagize Inteko ishinga amategeko agomba gukorwa bitarenze Mata 2013.



















TANGA IGITEKEREZO