00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kongo Kinshasa: Umuganga yayobeje imishahara ya bagenzi be

Yanditswe na

Constantin Tuyishimire

Kuya 27 September 2012 saa 12:28
Yasuwe :

Abaganga bagera kuri 50 , bakorera mu gace ka Ikela mu Ntara ya Equateur, bayoberejwe imishahara n’ushinzwe ubuvuzi muri ako gace. Imishahara yayobejwe ikaba isanga amadolari 1,318 y’Amanyamerika.
Nk’uko umwe mu baganga bakuru muri ako karere, Dr Joseph Mboyo Limpoko, yabitangaje mugenzi we akimara kumva ko ashyirwa mu majwi n’abaganga ahagarariye yahise ahungira ahantu hatazwi, kugeza ubu hataramenyekana.
Mboyo akomeza atangaza ko kugeza ubu ibikorwa bijyanye n’ubuvuzi birimo (…)

Abaganga bagera kuri 50 , bakorera mu gace ka Ikela mu Ntara ya Equateur, bayoberejwe imishahara n’ushinzwe ubuvuzi muri ako gace. Imishahara yayobejwe ikaba isanga amadolari 1,318 y’Amanyamerika.

Nk’uko umwe mu baganga bakuru muri ako karere, Dr Joseph Mboyo Limpoko, yabitangaje mugenzi we akimara kumva ko ashyirwa mu majwi n’abaganga ahagarariye yahise ahungira ahantu hatazwi, kugeza ubu hataramenyekana.

Mboyo akomeza atangaza ko kugeza ubu ibikorwa bijyanye n’ubuvuzi birimo kugenda buhoro muri Ikela ho mu Karere ka Tshuapa mu Ntara ya Equateur, kubera ko abaganga benshi barebwa n’icyo kibazo bahugijwe n’ikibazo cy’imishahara yabo yanyerejwe.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru itangaza ko, nyuma y’imyigaragambyo yakozwe n’abo baganga, bamwe muri bo bagerageje gukomeza akazi kabo, ariko abenshi bahagaritse akazi kugeza igihe bazabonera imishahara yabo ndetse n’uduhimbaza misyi by’ukwezi kwa Nyakanga 2012 bambuwe.

Umwe muri abo baganga yagize ati ”Twacitse intege, kuba umuyobozi twizeraga yaratuyobereje imishahara, none akaba yarahunze niba tutabonye imishahara yacu nti tuzajya mu kazi”.

Jean-Bosco Gubetega, umuyobozi w’Akarere ka Ireka, atangaza ko bagiye gukora ibishoboka byose kugirango uwo muganga wakoze ayo marorerwa akurikiranwe n’ubutabera, mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo .

Gubetega, akaba yakanguriye abayobozi bose bo mu Ntara ya Equateur, cyane cyane abahagarariye ibijyanye n’ubuvuzi, kurangwa n’umuco mwiza w’ubunyangamugayo mu kazi kabo ka buri munsi, kuko ibikorwa nk’ibi bidindiza iterambere ry’abakozi ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages