00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za FARDC 2100 n’abapolisi 700 biyunze kuri M23

Yanditswe na

Noel Turikumwe

Kuya 22 November 2012 saa 10:16
Yasuwe :

Nyuma y’uko umujyi wa Goma ufashwe n’umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo Kinshasa, mu nama n’abaturage kuri sitade ya Goma, umuvugizi wa M23 JeanMarie Vianney Kazarama, yatangaje ko ingabo za Congo zirenga 2000 n’abapolisi 700, aribo bishyikirije ingabo za M23, ndetse anavuga ko abaturage nibabyifuza bazarwana mpaka bageze i Kinshasa.
Amakuru aturuka muri Congo avuga ko mu nama abaturage bakanguriwe gushyigikira M23, ngo ibashe kwirukana Perezida Kabila nk’umuyobozi mubi.
Lt Col Jean Marie (...)

Lt Col Jean Marie Vianney Kazarama ati “Joseph Kabila ni umuyobozi mubi, yabijeje gahunda zo kubaka Congo, nyamara ntacyo yakoze”

Nyuma y’uko umujyi wa Goma, ufashwe n’abarwanyi ba M23, ingabo za FARDC zahungiye
mu burengerazuba bwa Kivu y’amajyaruguru. Perezida Kabila yahise yerekeza muri Uganada mu nama yamuhuje na Museveni na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, mu rwego rwo gushaka umuti w’iyi ntambara.

Inama y’Umutekano ya Loni nayo yahise isaba ko umutwe wa M23 wahita uva mu birindiro byawo ako kanya.

Umuvugizi wa M23 yemeza ko bakorera abaturage, akanavuga ko bashaka no gufata umujyi wa Bukavu, ukiri mu maboko y’ingabo za Leta ya Congo.

Yagize ati “ turi gukorera abaturage, abaturage ba Bukavu babishatse, tuzajya kubacungura ibyo
tukazabikorera n’abo muri Kinshasa.”

Uyu mutwe wa M23 ukomora iri zina ku masezerano, bavuga ko atubahirijwe bakoranye na Leta
ya Congo tariki ya 23 Werurwe 2009.

Icyo umuvugizi yagarutseho muri iyi nama yangisha abaturage ubuyobozi bwa Kinshasa, ni
ikibazo cya ruswa no kubogama mu gusaranganya umutungow’igihugu. Aho agaruka kuba
umudepite ashobora gufata amadolari 4500, mu gihe umusirikare ahembwa amadolari 50.

M23 iteganya gukomeza gufata utundi duce , nyamara Inama y’abakuru b’ibihgu by’u Rwanda , Congo Kinshasa na Uganda yafashe umwanzuro ko M23 igomba no kuva muri Goma.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .