Nyuma y’iminsi itatu y’imirwano, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ziremeza ko zafashe ibirindiriro by’inyeshyamba z’Abanyarwanda ziri mu mutwe wa RUD Urunana.
Nk’uko tubikesha Radio Okapi, Umuvugizi w’ingabo ziri muri operasiyo Rwenzori ishinzwe kurwanya inyeshyamba za ADF-Nalu, Col. Céléstin Ngeleka niwe watangaje aya makuru, avuga ko bafashe ibirindiro bikuru by’uyu mutwe biri ahitwa Machuka ku birometero bigera ku ijana uvuye ihitwa Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mirwano yabaye kuva kuwa Gatatu tariki 1 kugeza kuwa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2011.
Ingabo za Congo zivuga ko iyi mirwano yahitanye abo mu mutwe wa RUD babiri, hafatwa mpiri abarwanyi babiri umugore n’umugabo, ndetse hafatwa imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa AK 47.
Umutwe wa RUD Urunana ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda biyomoye mu mutwe wa FDLR nawo urwanya leta y’u Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO