00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu 3 byasabye kwinjira mu muryango wa EAC biri gusuzumwa

Yanditswe na

Théogène Ishimwe

Kuya 23 August 2012 saa 10:53
Yasuwe :

Umuryango w’ Ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba(EAC) ushobora kuva ku bihugu bitanu biwugize ukagera ku bihugu 8, mu igihe ibihugu 3 byasabye kuba ibinyamuryango byaba bimaze kwemererwa.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Africa Report dukesha iyi nkuru, Nusura Tiperu wo mu nteko nshingamategeko y’umuryango wa EAC avuga ko komite nshingwabikorwa iri mu gikorwa cyo gusuzuma ubusabe bw’ibihugu bitatu byasabye kwinjira muri EAC. 

 Ibihugu byasabye kwinjira muri EAC ni Sudani y’Epfo, (…)

Umuryango w’ Ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba(EAC) ushobora kuva ku bihugu bitanu biwugize ukagera ku bihugu 8, mu igihe ibihugu 3 byasabye kuba ibinyamuryango byaba bimaze kwemererwa.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Africa Report dukesha iyi nkuru, Nusura Tiperu wo mu nteko nshingamategeko y’umuryango wa EAC avuga ko komite nshingwabikorwa iri mu gikorwa cyo gusuzuma ubusabe bw’ibihugu bitatu byasabye kwinjira muri EAC.

Ibihugu byasabye kwinjira muri EAC ni Sudani y’Epfo, Somalia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibyo bihugu nibyemererwa bizasanga ibisanzwe bigize EAC aribyo Tanzania,Kenya,Uganda, u Rwanda n’ u Burundi.

Nubwo hari gusuzumwa ubusabe bw’ibihugu bitatu, Tiperu avuga ko Sudani y’Epfo ishobora kuzaba iya mbere mu kwemererwa kuko yasabye mbere y’ibindi bihugu bibiri.

Yagize ati ’’Gusuzuma ubusabe bwa Sudani y’Epfo bizihutishwa cyane ugereranije na Congo na Somalia. Kwemerera Sudani y’Epfo bishobora kwemezwa mbere y’impera z’uyu mwaka’’.

Akomeza avuga ko EAC yafunguye amarembo ku bihugu bishaka kwinjiramo kugira ngo haboneke amasoko manini biciye mu bucuruzi, ishoramari ryaguke, ndetse n’ubukungu butere imbere .

Umuryango w’Afurika y’ i Burasirazuba washinzwe mu myaka y’1960, ugizwe n’ ibihugu bitatu aribyo Kenya,Uganda, na Tanzania. Ariko uyu muryango waje guseswa mu 1970 igihe uwari Perezida wa Uganda Idi Amin yageraga ku butegetsi. Uyu muryango wongeye kubyutswa mu 1990 , ubyukijwe n’ibihugu bitatu byari byarawushinze, u Rwanda n’u Burundi byaje kwakirwa icyarimwe muri uyu muryango muri Nyakanga 2007.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages