Mu bizaganirwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu biri mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba izaterana mu mpera z’iki cyumweru, harimo iterambere ry’ibikorwa remezo no gusuzuma ubusabe bwa Sudani y’Amajyepfo bwo kwinjira muri uyu muryango.
Aba bakuru b’ibihugu bitanu biri muri EAC bazaterana kuri uyu wa gatanu mu nama ya 14 ibahuza, ikazabanzirizwa n’umwiherero bazaganiriramo ku bikorwa remezo bakanafungura ku mugaragaro icyicaro gishya cya EAC i Arusha muri Tanzaniya, n’umuhanda Arusha-Namaga-Athi-River mu mujyi wa Athi River muri Kenya.
Ibindi bizaganirwaho harimo kwemeza raporo z’Akanama k’Abaminisitiri ku ntambwe imaze guterwa mu ishyirwaho rya Leta imwe no gukurikirana ibimaze kugerwaho mu gushyiraho akanama gashinzwe gukurikirana no kwagura ubutabera bw’Urukiko rw’ibihugu bigize EAC.
Ikinyamakuru New Vision cyanditse ko nyuma abakuru b’ibihugu bazafungura ku mugaragaro icyicaro gikuru gishya cy’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba i Arusha, mbere yo kumurika umuhanda wasanwe Arusha-Namaga-Athi River muri Kenya.
Kuva mu mwaka wa 2008, abakuru b’ibihugu bigize EAC bagaragaje ko ibikorwa remezo ari imwe mu nkingi y’iterambere ry’akarere. Bazakomeza kwibanda ku mishinga y’ibikorwa remezo no gushaka uburyo yaterwa inkunga.



















TANGA IGITEKEREZO