Abantu 11 baguye mu mirwano ishyamiranyije ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo( FARDC) n’umutwe witwara gisirikare Maï-Maï. Iyi mirwano ikaba iri kubera mu duce twa Kalehe ndetse na Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko General Masunzu, Umuyobozi w’ingabo za Congo zikorera mu duce twibasiwe n’iyo mirwano abitangaza, ingabo ayoboye ntabwo zihanganye na Maï-Maï gusa kuko ngo aba barwanyi bifatanyije n’inyeshyamba zitavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi ndetse n’imyeshyamba z’umutwe wa Raïa Mutomboki ukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
General Masunzu akomeza atangaza ko ingabo ayoboye zivuganye abarwanyi bagera kuri 7 ku ruhande rw’umutwe wa Raïa Mutomboki mu gihe umusirikare umwe wenyine ku ruhande rwa FRDC ari we wakomeretse.
Amakuru aturuka muri sosiyete sivile yo mu gace ka Kalehe, avuga ko kugeza ubu abo barwanyi bakuwe mu birindiro byabo byari biri i Lumbishi ndetse na Chambombo, bakaba berekeje mu duce twa Ziralo aho bakomeje guhungabanya umutekano w’abaturage n’ibyabo.
Abagize Sosiyete Sivile bongeraho ko kuva aba barwanyi bagera i Ziralo, bamaze kwica abaturage bagera kuri 20 abandi bakaba bamaze kuvanwa mu byabo.
Nkuko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibitangaza, Iyi mirwano ibaye mu gihe mu minsi ishize ingabo za Leta ya Congo zari zimaze iminsi zihanganye n’abo babarwanyi ,aho 4 muri bo bishwe .Si aba gusa kuko n’abandi 8 bafashwe mpiri mu mirwano yabereye ahitwa Ituri.



















TANGA IGITEKEREZO