Impunzi 3,000 z’Abakongomani zanze gusubira aho zari zituye nyuma y’imirwano yabereye mu Ntara y’u Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Amakuru dukesha AFP avuga ko kudatahuka kw’izi mpunzi z’Abakongomani byatijwe umurindi n’Umuyobozi Mukuru w’ubwoko bwa Badumbisa, ndetse n’Abadengaido wabasuye ku wa Kabiri aho aba baturage bakambitse, agategeka ko aba baturage batatahuka kubera ko batizeye umutekano wabo.
Uyu muyobozi w’aba baturage avuga ko abigometse ku butegetsi bwa Congo Kinshasa bakiri hafi y’aho aba baturage bari batuye.
Igihugu cya Congo ni uruhurirane rw’imitwe yigometse, mu gihe hari hamenyerewe M23 ubu noneho uyu mutwe wa Morgan wabiyogoje aho umaze gukura mu byabo abagera ku bihumbi bitatu.



















TANGA IGITEKEREZO