00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Central Africa: Perezida Bozizé yategetse ko umuhungu we afungirwa ideni yariye

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 11 November 2012 saa 01:52
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika yaAfurika yo Hagati (Republic of Central Africa) Francois Bozizé, yategetse ko umuhungu we Kevin Bozizé afatwa agafungwa kubera ideni yariye ubwo yajyaga muri hoteli akagenda atishyuye.
Nk’uko BBC yabitangaje, uyu muhungu yafashwe na Polisi nyuma y’iminsi myinshi yari ishize yihishahisha kubera ideni ry’Amayero ibihumbi 12 afitiye hoteli, aho yakodesheje icyumba akanafata ibyo kurya ntiyishyure.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa(AFP) bivuga ko akimara kwanga (…)

Perezida wa Repubulika yaAfurika yo Hagati (Republic of Central Africa) Francois Bozizé, yategetse ko umuhungu we Kevin Bozizé afatwa agafungwa kubera ideni yariye ubwo yajyaga muri hoteli akagenda atishyuye.

Nk’uko BBC yabitangaje, uyu muhungu yafashwe na Polisi nyuma y’iminsi myinshi yari ishize yihishahisha kubera ideni ry’Amayero ibihumbi 12 afitiye hoteli, aho yakodesheje icyumba akanafata ibyo kurya ntiyishyure.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa(AFP) bivuga ko akimara kwanga kwishyura byatumye umuyobozi w’abakozi b’iyi hotel afungwa.

Bozizé ngo yahamagaje umuhungu we n’umuyobozi w’abakozi kugira ngo yumve uko ibintu bimeze, Kevin yemeza ko yagiye muri hoteli ariko ko yishyuye ideni ryose.

Nyuma yo kwisobanura kwa Kevin umuyobozi w’abakozi bo muri hoteli yahise arekurwa.

AFP bongeyeho ko uyu muhungu wa perezida Bozizé azwiho kujya muri hoteli kenshi agasiga atishyuye, gusa kuri iyi nshuro se akaba yamufatiye ingamba zikomeye ndetse amusabira gufungwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages