Ikoreshwa ry’amazi mabi rituma abana 2700 ku Isi hose buri munsi bapfa bahitanywe n’impiswi. Ibi byemejwe na Sanjay Wijesekera, Umuyobozi ushinzwe amazi n’isukura Ishami rya LONI ryita ku bana, UNICEF ishami ryayo rikorera i Kinshasa muri Congo.
Nk’uko tubikesha Radio Okapi, ubushakashatsi bwerekanye ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu bihugu 40 bitageze ku ntego z’ikinyagihumbi mu iterambere ry’ibijyanye n’amazi n’isukura.
Sanjay yizeza Leta ya Congo ubufatanye mu kuzamura urwo rwego.
Agira ati : « Intego zanjye ni ugukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo Leta ya Congo yiyemeje ubwo yasinyaga amasezerano y’i Washington muri Mata muri gahunda y’amazi n’isukura kuri bose.Tuzafatanya na Leta mu cyiciro cy’ubutaha turebe ibyagezweho n’ibibazo bihari kugira ngo dufatanye kubikemura »
Sanjay kandi ashimira intambwe Congo yabashije gutera mu bikorwa by’isukura aho abagera kuri miliyoni 2 bagejejweho amazi meza.Ibi ngo byagabanije impfu z’abana ku gipimo cya 80%.
Mu mwaka wa 2010 Leta ya Congo yari yiyemeje ko kugeza muri 2015 abagera kuri 49% bazaba bamaze kugezwaho amazi meza, ibishoramo akayabo ka miliyoni 180 z’amadolari.
Hagati aho abahanga berekana ko gushora imbaraga mu bikorwa by’isukura ari ugusegasira ubuzima.Bituma indwara z’impiswi zigabanyuka kandi impfu z’abana na zo zikayoyoka.Ni imwe mu ngamba zo kurwanya malariya no kunoza imirire.



















TANGA IGITEKEREZO