Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2012, abantu batatu baguye mu bushyamirane bwahuje Polisi ya Kenya n’abashyigikiye umukuru w’ishyaka MRC (Mombasa Republican Council) riharanira ubwigenge bwa Mombasa.
Aba bantu baguye mu mukwabu Polisi ya Kenya yarimo wo gufata umukuru wa MRC, Omar Mwamnuadzi, imushinja icyaha cyo kugumura abaturage ba Mombasa. Babiri bishwe kuko batashakaga ko Polisi ifata umukuru wabo, naho undi yicwa kuko yagize ubufatanye na Polisi mu ifatwa rya Omar Mwamnuadzi.
Omar Mwanuadhi yafatanywe na bagenzi be 38 bamushyigikiye, bose bakaba bari mu maboko ya Polisi. Umukuru wa Polisi muri Mombasa avuga ko abafashwe bafatiwe gutunga ibirwanisho mu buryo butemewe, bikaba biteganyijwe ko bazagezwa imbere y’ubutabera ku itariki ya 22 uku kwezi.
Mombasa ni igice cya Kenya cyegereye inyanja y’Abahindi. Abatuye i Mombasa bavuga ko ubuyobozi butigeze bwita ku iterambere ryayo, ari na yo mpamvu bashaka ko Mombasa yigenga. Abatuye Mombasa bavuga ko aho guharanira ko Mombasa itera imbere abayobozi bagiye bafata ibikumba muri iki gice cya Kenya nyamara zitakivukamo, aho kuhakorera ibikorwa by’iterambere.
Igice cya Mombasa ni cyo gifite icyambu cya Mombasa, kinyuzwaho ibicuruzwa bitandukanye biva ku mugabane wa Aziya.



















TANGA IGITEKEREZO