Nyuma yo gukatirwa gufungwa ubuzima bwe bwose n’Urugereko rw’Iremezo rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Ukwakira 2012, Urugereko rw’Ubujurire rw’urwo rukiko rwagabanyirije ibihano Gatete Jean Baptiste wahoze ari Burugumesitiri wa Komine Murambi mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, ubu ni mu Karere ka Gatsibo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, maze rumukatira gufungwa imyaka 40.
Gatete wari wakatiwe gufungwa burundu ku itariki ya 29 Werurwe 2011, yagabanyirijwe ibihano kuko ngo mu bujurire bwe byagaragaye ko yatinze kuburana ugereranije n’igihe yaterewe muri yombi.
Amakuru dukesha BBC avuga ko asoma urubanza, Umushinwa Liu Daqun Perezida w’Urugereko rw’Ubujurire rugizwe n’abacamanza batanu, yasobanuye ko ingingo nyinshi Gatete yari yashingiyeho ajurira nta shingiro zifite, usibye iyo kuba amaze gutabwa muri yombi ataraburanishijwe mu gihe gikwiye.
Ikindi abacamanza banenze bagenzi babo bo mu rw’Iremezo, ngo ni uko hari hamwe bafashe ibikorwa bashingiyeho bamuhamya icyaha, bagahindukira bakabishyira mu mpamvu ndemerezacyaha, ibyo bikaba bidakwiye mu rwego rw’amategeko.
Ahubwo rwo rwamwongereyeho n’ikindi cyaha cyo gucura umugambi wo gukora jenoside, dore ko Ubushinjacyaha nabwo bwari bwajuriye buvuga ko Urw’Iremezo rwakoze amakosa kutakimuhamya.
Ariko kubera ko ngo Ubushinjacyaha butari bwasabye ko icyo cyaha cyajyana no kuremereza igihano, ntabwo bagishingiyeho mu gutanga ibihano.
Gatete rero yavuye ku gufungwa burundu ahabwa imyaka 40 izavanwamo inyaka 10 yari amaze afungiye Arusha muri Tanzaniya mu gihe cy’urubanza rwe.
Ubwo yakatirwaga gufungwa burundu, umucamanza yari yasobanuye ko Gatete yagize uruhare mu gushishikariza abantu kwica, ndetse ko ari we wari inyuma y’urupfu rw’Abatutsi amagana bari bahungiye i Rwankuba, kuri Paruwasi ya Kiziguro ndetse n’iya Mukarange bibwira ko ariho babona ubuhungiro hanyuma bakaza kuhasiga ubuzima.
Abacamanza bari bagaragaje kandi ko Gatete yahaga amabwiriza ndetse n’intwaro abicanyi b’i Mukarange.
Gatete Jean Baptitse yabaye Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Umuryango n’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori nyuma yo kuba Burugumesitiri wa Komini Murambi.



















TANGA IGITEKEREZO