00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zuma yashinje Perezida Ramaphosa gutukisha ishyaka ANC mu nyungu ze bwite

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 29 August 2020 saa 02:16
Yasuwe :

Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yandikiye Perezida Cyril Ramaphosa wamusimbuye amwibasira, aho yamushinje gutukisha ishyaka ryose mu rwego rwo kwigaragaza neza ku giti cye.

Ni ikibazo cyatangiye ubwo Perezida Ramaphosa yandikiraga abagize ishyaka rya ANC riri ku butegetsi, akababwira ko ishyaka ryabo riteye isoni kubera ibirego byakunze kurivugwamo bya ruswa.

Ni ibirego bimaze igihe kirekire, ariko icyarakaje Ramaphosa cyane ni uko icyo kibazo cyanavuzwe mu mutungo igihugu cyari cyagennye wo guhangana na Coronavirus, ibyamuteye kwandika iyo baruwa yibasira bamwe mu bayobozi bakomeye bafatanyije kuyobora rimwe mu mashyaka akomeye cyane ku Isi.

Mu kumusubiza, Zuma yavuze ko ibintu Ramaphosa yakoze byo kunenga ishyaka mu ruhame nta bundi byigeze bibaho mu myaka irenga 100 rimaze, avuga ko ari igitutsi ku ishyaka ryabo kandi bizatuma rirushaho gutakarizwa icyizere n’abayoboke baryo basanzwe baragabanutse mu myaka yashize.

Uyu mugabo yavuze ko yemeranywa n’ibyo Ramaphosa yavuze, kuko ikibazo cya ruswa muri ANC kizwi, gusa avuga ko kunenga ishyaka ryose bidafite ishingiro kandi harimo umubare munini cyane w’abantu batijandika muri ruswa, bityo ko badakwiriye kwitirirwa itsinda rito ry’abayijandikamo.

Zuma yavuze ko Ramaphosa yabikoze agamije kurushaho kwigaragaza neza mu bakungu b’abazungu batuye muri Afurika y’Epfo.

Yongeyeho ko ibyakozwe na Perezida Ramaphosa ari ubugambanyi “ku bantu bitangiye igihugu mu bihe bya Apartheid”.

Jacob Zuma asubije ibaruwa ya Perezida Ramaphosa mu gihe nawe ubwe ahanganye n’ibibazo bikomeye, dore ko uyu mugabo afite ibirego mu rukiko bimushinja kwijandika muri ruswa zitandukanye ubwo yari Perezida w’igihugu. Ibyo birego ni na byo byatumye yegura ku butegetsi muri 2018.

Ni mu gihe kandi akanama gafata ibyemezo mu ishyaka ANC kitegura gukora inama ikomeye, izaganirirwamo ibibazo iri shyaka rifite harimo n’ikibazo cya ruswa yarimunze.

Bivugwa ko Zuma yanditse iyi baruwa mu rwego rwo kugerageza gushaka abamushyigikira, dore ko n’urubanza rwe rwegereje, nyuma yo kwimurwa inshuro nyinshi.

Perezida Jacob Zuma (iburyo) yasimbuwe na Cyril Ramaphosa uyoboye igihugu magingo aya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages