00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe yasubijwe ikibumbano cyibwe n’abakoloni mu myaka 137 ishize

Yanditswe na Berrick Munyeshyaka
Kuya 18 April 2026 saa 02:37
Yasuwe :

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yashyikirijwe ikibumbano cy’igisiga kibumbatiye amateka akomeye cyibwe n’abakoloni nyuma y’igihe kirekire asaba ko kigarurwa.

Kuwa 14 Mata 2026 nibwo Afurika y’Epfo yasubije Zimbabwe ikibumbano cy’igisiga kizwi ku izina ‘Zimbabwe Bird’ kinagaragara mu ibendera ry’igihugu hamwe n’ibisigazwa umunani by’imibiri y’abantu, byakuwe mu Zimbabwe n’abashakashatsi b’abakoloni babishyira mu nzu ndangamurage y’Afurika y’Epfo.

Ibi bice by’imibiri y’abantu byataburuwe mu mva kugira ngo bikorerweho ubushakashatsi n’abakoloni bashyigikira irondaruhu, kuko bizeraga ko abapfuye ari ibikoresho byiza byo gukusanya amakuru agamije gusobanukirwa imiterere y’abirabura.

Minisitiri w’Umuco muri Afurika y’Epfo, Gayton McKenzie yashimangiye ibi ubwo yagezaga ibisigazwa by’imibiri n’iki kibumbano Leta ya Zimbabwe.

Ati “ Ntibagakwiye kubafata nk’ibikoresho kuko aba ni abantu bataburuwe mu mva, bamburwa imiryango kugira ngo babakorereho ubushakashatsi. ”

Ibisigazwa by’imibiri byaturutse mu bihugu bitandukanye nk’u Bufaransa, u Buholandi, u Budage n’u Bwongereza. Itandukaniro rikomeye ni uko igihugu cyagaruye ibyibwe ari icyo ku mugabane wa Afurika mu gihe ababigizemo uruhare binumiye.

Impuguke mu bumenyi bw’ibisigaratongo , Edward Matenga yabwiye BBC ko iki gisiga cy’ubwoko bwa beteleur cyari gifite agaciro gakomeye mu baturage ba Zimbabwe cyane abo mu bwoko bw’Aba-Shona.

Ubwo mu kinyejana cya 19 Abanyaburayi b’abakolini, abacuruzi n’abakusanyaga imitako batangiraga kugera muri Afurika, Willi Posselt yanyaze iki kibumbano mu 1889, agishinguza aho cyari cyubatse, maze atanga ingurane y’ibiringiti ku baturage ba Zimbabwe.

Zimbabwe Bird iri no mu ibendera rya Zimbabwe
Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yakiriye ikibumbano cyibwe mu myaka 137 ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages