Minisitiri w’Ubuhinzi, Anxious Masuka, yatangaje ko kugira ngo umuntu yemererwe guhinga urumogi, azajya abisabira uruhushya rutangwa ku bahinzi, abashakashatsi ndetse n’inganda zitunganya iki gihingwa.
Abaturage basanzwe bemerewe kuruhinga, kumenyekanisha ko babikora no kurugurisha ku nganda, mu gihe abashakashatsi bo baruhinga ku mpamvu z’ubushakashatsi gusa, ariko bakabanza kubiherwa uburenganzira.
Mbere y’uko aya mabwiriza ashyirwaho, umuntu wafatwaga yahinze urumogi muri iki gihugu yashoboraga gufungwa kugera ku myaka 12.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!