Zimbabwe yahagaritse ikoreshwa ry’amafaranga y’amahanga

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 24 Kamena 2019 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Zimbabwe yahagaritse ikoreshwa ry’amafaranga y’amahanga mu bucuruzi bw’imbere mu gihugu mu guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze na serivisi.

Gusa aya mafaranga y’amahanga azakomeza gukoreshwa mu bijyanye na servisi z’ibigo mpuzamahanga bitwara abantu n’ibintu mu ndege.

Kuri uyu wa Mbere Minisitiri w’imari n’iterambere ry’ubukungu, Mthuli Ncube, yavuze ko ‘guhera kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2019, gukoresha amapawundi yo mu Bwongereza, amadolari ya Amerika, ama-rand ya Afurika y’Epfo, amapula ya Botswana cyangwa andi mafaranga y’amahanga ntabwo yemewe n’amategeko uretse idolari rya Zimbabwe”.

Ncube yavuze hazajya hakoreshwa idolari rya Zimbabwe, impapuro mvunjwafaranga n’ibiceri kandi nabyo bigatangira kubahirizwa uyu munsi.

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, aherutse gusezeranya abaturage gushyiraho ifaranga rishya, nyuma y’imyaka 10 idorali ry’iki gihugu ritaye agaciro ku buryo bukabije.

Nyuma yuko idorali rya Zimbabwe ritaye agaciro ndetse rigahagarara gukoreshwa burundu kuwa12 Mata 2009, iki gihugu kigatangira gukoresha amafaranga y’ibindi bihugu nk’amadorali ya Amerika n’ama Rand ya Afurika y’epfo.

Mnangagwa yavuze ibyo gushyiraho irindi faranga kuko igihugu kidashobora gutera imbere gikoresha amafaranga y’ibindi bihugu kidafite ifaranga ryacyo.

Nyuma yo guhagarika ikoreshwa ry'amafaranga y'amahanga muri Zimbabwe, idolari ry'iki gihugu niryo ryatangiye gukoreshwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza