Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe ku wa kane yavuze ko mu ishyaka rye, Zanu PF harimo agatsiko k’abagambanyi, atonganya cyane Visi-Perezida, Joice Mujuru anamubwira ko azamurega mu nkiko.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko mu nama y’abarwanashyaka 12 000 b’ishyaka riri ku butegetsi Zanu PF, Robert Mugabe yise “ibigoryi” abatekereza kumuhirika ku butegetsi.
N’umujinya mwinshi, Mugabe yatonganyije abo yita agatsiko kari mu ishyaka rye gashaka kumwica kayobowe na Visi Perezida w’icyo gihugu, Joice Mujuru.
Yatunganze agatoki mu mwanya Mujuru yari yicayemo agira ati”Murabona ko nk’uyu mwanya urimo ubusa!!”
Ati” Bamwe mu barwanashyaka ntibaje mu nama kandi ntawe twigeze duheza, nibo babikoze ku bushake, ni indyarya mbi, nihagaragara ibimenyetso ko bashaka kunyica bazabiryozwa.”
Mugabe yicujije impamvu yagize Mujuru Visi- Perezida amushinja gushinga agatsiko ko kumuhirika ku butegetsi.
Ati” Ntitwakoze ibyo twagombaga gukora, bamwe muri twe baratugambaniye, mu 2004 abagore bo muri iri shyaka bashatse ko umwe muri bo azamurwa mu ntera, tuzamura Mujuru kuva icyo gihe nari nzi ko dutahiriza umugozi umwe ariko sinari nzi ko ariwe ushaka kunyononera ngo ampirike ku butegetsi. “
Muri Kanama Mugabe yagize umugore we Grace Mugabe w’imyaka 49, umuyobozi w’abagore bose bo mu ishyaka rya Zanu PF.
Iryo shyaka rimaze iminsi ririmo ubushyamirane buturutse ku kumenya uzasimbura Robert Mugabe uri muzabukuru. Mugabe ntaratangaza uwo azasigira ubuyobozi kugeza ubu.



















TANGA IGITEKEREZO