00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe : Impamyabumenyi y’ikirenga yahawe umugore wa Perezida Mugabe yafashwe nk’igitutsi

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 2 October 2014 saa 07:09
Yasuwe :

Ihuriro ry’abanyeshuri bo muri Zimbabwe ku wa Gatanu ryasabye ko abayobozi ba Kaminuza ya Zimbabwe begura nyuma y’uko Grace Mugabe, umugore wa Perezida Robert Mugabe ahawe impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) atageze mu ishuri.
AFP ivuga ko iyo mpamyabumenyi yahawe Grace Mugabe mu byumweru bibiri bishize kandi nta mezi abiri ashize yiyandikishike kwiga muri kaminuza.
Hari hashize igihe gito uyu mugore atorewe kuyobora abagore mu ishyaka riri ku butegetsi, ZANU-PF.
Iyi mpamyabumenyi (…)

Iyi mpamyabumenyi yatanzwe ku buryo butunguranye yateje umwuka utari mwiza mu ishyaka risanzwe n’ubundi ririmo ibibazo by’uzasimbura Mugabe.

Guhabwa iyi mpamyabumenyi y’ikirenga kandi bifatwa nk’urwitwazo rw’inzira iganisha Grace Mugabe mu biro politiki by’ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’izatuma asimbura umugabo we ku mwanya w’umukuru w’igihugu igihe yaba apfuye.

Grace Mugabe ahabwa impamyabumenyi y'ikirenga

Perezida w’ihuriro ry’abanyeshuri muri Zimbabwe (ZINASU) Gilbert Mutubuki yatangaje ko uwungirije umuyobozi w’ikirenga w’iyi Kaminuza, Prof. Levi Nyagura n’abandi bose bagize uruhare muri ayo manyanga bagomba kwegura ku mirimo yabo kuko batanze impamyabumenyi y’impimbano.

Yagize ati « Umuntu wese wahabwa impamyabumenyi nk’iyi y’amayobera niba afite ubumuntu n’umutimanama byagombye kumutera isoni ».

ZINASU isanga iyi mpamyabumenyi yatanzwe ari igitutsi gikomeye ku banyeshuri, ku ntiti, ku baganga no ku barimu ba Kaminuza ya Zimbabwe ari na yo ya mbere ya mbere ikomeye muri icyo gihugu .

Nubwo ibyo byose byavuzwe, ntibyabujije ibigo bya Leta koherereza ubutumwa bugaragaza kwishimira iyo ntambwe Grace Mugabe ateye binyujijwe mu binyamakuru.

Kugeza ubu Kaminuza ya Zimbabwe ntiragira icyo itangaza kuri iyi mpamyabumenyi yateje ibibazo ariko ivuga ko mu gihe gito izagira icyo ibivugaho.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages