00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe: Emmerson Mnangagwa yanze kwitabira ibiganiro Mugabe yamutumiyemo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 November 2017 saa 01:39
Yasuwe :

Uwahoze ari Visi Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, uherutse kwirukanwa kuri uyu mwanya yanze kwitabira ubutumire mu biganiro na Robert Mugabe amuburira ko akwiye guhita ava ku butegetsi niba adashaka gukorwa n’isoni.

Kuri uyu wa Kabiri, Mnangagwa bikekwa ko ari muri Afurika y’ Epfo yavuze ko adashobora gupfa gusubira mu gihugu cye kubera impamvu z’umutekano we dore ko atacyizewe na Perezida Mugabe nk’uko The Eastafrican yabitangaje.

Yagize ati “ Yansabye kujya ku ngoro ye musubiza ko ntari mu gihugu kandi ko yamaze kumvana ku mwanya wa Visi Perezida w’igihugu, bityo ko nta nshingano ngifite. Icyakora nshobora kujyayo ku butumire bwa bagenzi banjye bo mu ishyaka cyangwa igisirikare mu gihe banyizeza umutekano usesuye.”

Yakomeje avuga ko abari bashinzwe umutekano aho atuye bahise bahakurwa akimara kwamburwa inshingano ze.

Ati“ Abashinzwe umutekano b’inshuti zanjye baramburiye ko hari umugambi wo kumfunga no kunkuraho. Byari ku mpamvu z’umutekano wanjye ni yo mpamvu nahisemo kuva mu gihugu rugikubita.”

Mnangagwa kandi yavuze ko ibibazo bya politiki biri muri iki gihugu bitakiri hagati ye ubwe na Mugabe ahubwo Perezida abifitanye n’abaturage ba Zimbabwe.

Atekereza ko abaturage bagaragaje icyizere gike bafitiye umukambwe Mugabe n’ubutegetsi bwe binyuze mu myigaragambyo bakoreye mu gihugu no hanze yacyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Ku Cyumweru, ishyaka rya Mugabe, Zanu-PF ryamwirukanye ku buyobozi bwaryo na ho kuri uyu wa Mbere Inteko Ishinga Amategeko ikaba yatangiye urugendo rwo kumweguza ku butegetsi amazeho imyaka 37.

Emmerson Mnangagwa yanze kwitabira ibiganiro na Mugabe wamwirukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages