Amashyirahamwe y’abakozi muri Zimbabwe yatangaje ko hakenewe kugira igikorwa ngo ubuzima bwabo buhinduke.
Ni ku nshuro ya kabiri haba imyigaragambyo y’abaforomo n’abaforomokazi muri Zimbabwe. Iheruka mu 2020 yatumye bamwe mu barwayi bari mu bitaro babura ubuvuzi.
Abaforomo bo muri Zimbabwe bishyurwa ibihumbi 30 000 by’Amadolari yo muri icyo gihugu (hafi ibihumbi 80 Frw). Bavuga ko ubuzima bukomeye kuko ayo mafaranga adashobora kubatunga muri ibi bihe.
Mu mwaka wa 2018, Zimbabwe yirukanye abaforomo 16000 bazira kwigaragambya kubera imibereho mibi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!