00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zanzibar yashyize umucyo ku ihagarikwa ry’ingendo za Air France na KLM

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 22 December 2024 saa 07:49
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Ibibuga by’Indege muri Zanzibar, (Zanzibar Airports Authority) bwasobanuye ko ihagarikwa ry’ingendo za Air France na KLM muri Zanzibar ritaturutse ku mafaranga y’ubwishingizi bw’abagenzi nk’uko byavuzwe na bamwe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 19 Ukuboza 2024, Umuyobozi Mukuru wa ZAA, Seif Abdalla Juma, yavuze ko amakuru akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ingendo zahagaritswe kubera ikiguzi cy’Amadorali ya Amerika 44 y’ubwishingizi bw’abagenzi atari yo.

Yagize ati “Aya makuru si ukuri, ihagarikwa ry’izi ngendo ni impinduka zatewe n’ibihe by’umwaka tugezemo, ntaho bihuriye n’ubwishingizi.”

Air France yatangaje ko izahagarika by’agateganyo ingendo hagati ya Paris na Zanzibar kuva ku wa 22 Werurwe kugeza ku wa 25 Gicurasi 2025, kubera ibihe by’imvura no kuba ari ibihe biba bitarimo abagenzi benshi. KLM, na yo izahagarika ingendo hagati ya Amsterdam na Zanzibar guhera muri Werurwe kugeza mu Ukwakira 2025, zikazasubukurwa mu mpera za 2025.

The Citizen yatangaje ko Juma yasabye abantu kwitondera amakuru y’ibihuha no gukurikira itangazo ryemewe ry’ibigo by’indege cyangwa ibitangazamakuru byizewe.

Nubwo hari impungenge ku ngaruka z’ihagarikwa ry’izi ngendo ku bukerarugendo bwa Zanzibar, ZAA yizeza abafatanyabikorwa ko izakomeza kubushyigikira.

Sosiyete z'indege za Air France na KLM zigiye guhagarika ingendo zerekeza muri Zanzibar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .