Nyuma y’uko abakobwa babiri ba mukerarugendo bo mu Bwongereza basutsweho Aside n’abantu batazwi muri Zanzibar, Polisi y’iki gihugu yatangiye gutega akayabo ku uzatanga amakuru y’aba bagizi ba nabi.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Polisi yo muri Zanzibar yagennye igihembo cy’ibihumbi bitandatu by’amadoraki ya Amerika, ku muntu wese watanga amakuru yazatuma abakoze iki gikorwa cya kinyamaswa bafatwa.
Abashakishwa ni abagabo babiri bari kuri moto, baje bihuta bagasuka Aside kuri ba mukeretugendo babiri b’abagore b’Abongereza, bari bagendereye iki kirwa cya Zanzibar.
Kirstie Trup na Katie Gee, ni abakobwa babiri b’imyaka 18 bavuye mu mujyi wa London, bamenweho Aside mu maso, mu gatuza no ku maboko, bakaba barakoreraga imiryango itanga imfashanyo. Bayisutsweho bari muri resitora yo mu gace ka Stone Town.
Musa Ali Musa, umwe mu bayobozi bakuru ba polisi muri Zanzibar, yatangarije BBC ko hari bamwe mu bantu batangiye guhatwa ibibazo ku bijyanye n’iki gikorwa, n’ubwo nta n’umwe urafatwa.
Ubwo yizihizaga umunsi mukuru wa Eid al-Fitri , Perezida wa Zanzibar Ali Mohammed Shein yavuze ko igikorwa nk’iki cyo kumena Aside kuri aba bakobwa b’abere, ari igikorwa cy’ubunyamaswa, kigamije gusiga isura mbi no gutera urwikekwe haba mu gihugu no hanze yacyo.
Nyuma yo kuvurirwa mu bitaro byo muri Zanzibar bajyanwe gukomeza kuvurirwa mu Bwongereza.
Muri Zanzibar ni ubwa mbere abanyamahanga bagabweho igitero gikomeye nk’iki, mu gace gatunzwe cyane n’ubukerarugendo.



















TANGA IGITEKEREZO