Iki kibazo cyagaragaye mu bice bitandukanye by’ikirwa cya Zanzibar, aho bamwe mu bacuruzi basigaye bagurisha ikilo kimwe cy’isukari Amashilingi ya Tanzania 5.000 (arenga 2700 Frw) ndetse bamwe bakagabanya ingano umuguzi ashobora kugura.
Bamwe mu baturage bavuga ko bamaze iminsi bashakisha isukari ariko bakayibura, mu gihe hari n’abavuga ko ikibazo gishobora kuba giterwa n’ibibazo biri mu nzira isukari inyuramo ngo igere ku isoko.
Abandi bakeka ko hari abacuruzi bakomeye babika isukari kugira ngo bazayigurishishe ihenze nyuma, bavuga ko igiciro cyagenwe na Leta kidahuye n’ikiri ku isoko.
Guverinoma ya Zanzibar, ibinyujije muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Iterambere ry’Inganda, yashyizeho igiciro fatizo cy’umufuka w’isukari w’ibilo 50, aho ugura Amashilingi 110.000, bivuze ko ikilo kimwe kigomba kugura hagati y’Amashilingi 2.500 na 3.000.
Gusa bamwe mu bacuruzi bavuga ko icyo giciro kidashoboka kubera izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi, bigatuma bagorwa no gukomeza gucuruza batagize igihombo.
Bamwe mu batuye Zanzibar baganiriye n’ikinyamakuru The Citizen ku wa 2 Kanama 2026, bavuga ko ikibazo kimaze iminsi kibugarije.
Fauzia Ali utuye i Magomeni yavuze ko yabanje gutekereza ko ari ikibazo gito, ariko nyuma yo kohereza umwana we mu maduka atandukanye akagaruka amubwira ko nta sukari ihari, yaje kubona ko ikibazo cyari cyakwiye ahantu henshi.
Yavuze ko nyuma yaje kubona aho yagura isukari, ariko ikiro kimwe agasabwa amashilingi 5.000 ndetse akemererwa kugura ibiro bibiri gusa.
Jamilla Khamis Abdalla yavuze ko abaturage bababazwa no kuba isukari yarabaye nke kandi iyo ibonetse ikagurishwa ku giciro cyo hejuru.
Asih Simba, ukora ubucuruzi bwa ‘jus’ muri Zanzibar, yavuze ko amaze iminsi adakora kuko yabuze isukari.
Abacuruzi b’isukari batanze ibisobanuro bitandukanye ku mpamvu y’iri bura. Bamwe bavuze ko batabizi neza, mu gihe abandi bahuriza ku kuba hari ubukererwe bw’amato atwara isukari ayinjiza mu gihugu.
Komisiyo ya Zanzibar ishinzwe kurengera abaguzi (ZFCC), yavuze ko uburyo isukari itumizwa mu mahanga bushobora kuba bumwe mu bitera ikibazo, kuko iki kirwa gifite abatumiza isukari bake.
Iyo komisiyo yavuze ko kuba abatumiza isukari ari bake bishobora gutuma habaho imbogamizi mu itangwa ryayo ku isoko, bikagira ingaruka ku baguzi basanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!