Ishyaka ACT-Wazalendo ryatangaje kuri uyu wa Kabiri ko umukandida waryo ku buyobozi bwa Zanzibar, Seif Sharif Hamad, yabanje gufungirwa ku biro by’itora, ubwo yageragezaga kujya gutora mu cyiciro cyagenewe inzego z’umutekano. Nyuma iri shyaka ryaje gutangaza ko umuyobozi waryo yarekuwe.
Ryanatangaje ko abantu icumi barashwe bagapfa guhera ku wa Mbere w’iki cyumweru, barimo icyenda baguye ku kirwa cya Pemba n’umwe mu kirwa cya Unguja, nyuma yo gushyamirana n’inzego z’umutekano n’abantu bageragezaga kubuza igisirikare gutanga udusanduku tw’itora ku wa Mbere, bagakeka ko haba harimo amajwi yakozwe mu buriganga.
ACT-Wazalendo yanavuze ko polisi yagerageje gutatanya abigaragambya ikoresheje imyuka iryana mu maso, nyuma iza gukoresha amasasu ya nyayo.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Tanzania, Simon Sirro, kuri uyu wa Kabiri yabwiye abanyamakuru ko hari urubyiruko rwafashwe muri ibyo bikorwa.
Gusa Polisi yavuze ko itazi amakuru y’abantu baba barapfuye.
Amatora y’umukuru w’igihugu muri Tanzania na Zanzibar atenganyijwe kuri uyu ku wa 28 Ukwakira, aho perezida John Pombe Magufuri watanzwe na Chama Cha Mapinduzi (CCM) ahanganye na Tundu Lisu wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi n’Iterambere (Chama cha Demokrasia na Maendeleo-CHADEMA) hamwe n’abandi bakandida 13.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!