00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zambia yafunze inkiko ku munsi wa nyuma wo gutanga ibirego byo kujuririra ibyavuye mu matora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 August 2026 saa 03:15
Yasuwe :

Abayobozi ba Zambia bafunze inkiko nkuru zo mu gihugu ku wa 24 Kanama 2026, bibuza abantu kuzigana ku munsi wa nyuma wari wagenwe kugira ngo abataranyuzwe n’ibyavuye mu matora bashobore gutanga ibirego byo kujurira.

Ubutumwa bwaturutse ku muyobozi mukuru ushinzwe imikorere y’inkiko, bwabonwe na Reuters, buvuga ko “kubera impamvu z’umutekano, abakozi bose basabwe kutaza ku kazi uyu munsi.”

Umuvugizi wa polisi Godfrey Chilabi yabwiye Reuters ko ibijyanye n’umutekano byari bigikomeje, ariko yanga gutanga ibisobanuro birambuye.

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Brian Mundubile, mu cyumweru gishize yari yavuze ko ateganya gushyikiriza Urukiko Rushinzwe Kurengera Itegeko Nshinga ikirego cyo kujuririra ibyavuye mu matora yo ku wa 13 Kanama, aho yaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Perezida Hakainde Hichilema.

Igihe ntarengwa cyo gutanga icyo kirego ni iminsi irindwi nyuma y’uko ibyavuye mu matora bitangajwe, ndetse bikaba biteganyijwe ko bigeza ku wa 25 Kanama.

Ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga kiri i Lusaka, ahari n’Urukiko Rushinzwe Kurengera Itegeko Nshinga, imiryango yose yari ifunze kandi polisi igaragara hafi aho

Hichilema yatsinze amatora amuha ububasha bwo gukomeza kuyobora igihugu n’amajwi agera kuri 60% mu gihugu gikungahaye ku muringa cyo muri Afurika y’Amajyepfo. Ariko raporo ebyiri z’abagenzuzi bigenga b’amatora zagaragaje ibimenyetso by’uko amajwi ya Hichilema ashobora kuba yarazamutse mu buryo budakurikije ukuri. We yahakanye ko habaye uburiganya ubwo ari bwo bwose.

Perezida w’Ishyaka New Heritage Party, Chisala Kateka, unashyigikira ihuriro rya Mundubile, yagize ati “Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ikirego gitangwe, ariko tuzareba uko bizagenda.”

Zambia yafunze inkiko ku munsi wa nyuma wo gutanga ibirego ku byavuye mu matora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages