Mundubile, uyobora Ishyaka National Reconciliation Party (NRP) ndetse akaba yari umukandida mu matora ya Perezida, yabajijwe na Polisi hamwe n’uwahoze ahatanira kuyobora igihugu, Makebi Zulu. Aba bombi bafashwe n’inzego z’umutekano babazwa ku bikorwa bivugwa ko bifitanye isano n’icyaha cy’ubugambanyi.
Polisi ya Zambia yavuze ko yabajije aba bayobozi bombi ku wa Kane, nyuma y’uko bahamagajwe kugira ngo bisobanure.
Mundubile yahatanye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 13 Kanama aho Perezida Hakainde Hichilema, yatsinze agize majwi 60%, mu gihe Brian Mundubile we yagize 38%.
Mundubile yavuze ko atemera ibyavuye mu matora ariko ntiyatanga ikirego kuko inkiko zafunzwe ku munsi wa nyuma wo gutanga ibirego.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!