Perezida w’inzibacyuho wa Zambia Dr Scott yakoze icyo Abanyazambiya bise agashinyaguro, ubwo yakuraga ku mwanya w’ubunyamabanga bw’ishyaka ryamushyize ku butegetsi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Lungu , ibyo bikaba byatumye hatangira imyigaragambyo n’ubwo uwari umukuru w’igihugu Michael Sata atarashyingurwa.
Inkuru dukesha AFP iravuga ko perezida w’inzibacyuho Scott yasimbuje ku bunyamabanga bw’ishyaka na Davis Mwila ngo asimbure minisitiri w’ingabo n’ubutabera Edgar Lungu .
Biravugwa ko Davis Mwila yanze izo nshingano kuko byaba ari ugutesha agaciro umuco wa Zambia wo kurwanira ubutegetsi bataranashyingura uwari perezida.
Minisitiri w’ubutabera Edgar Lungu ari nawe Michael Sata yari yarasize ku butegetsi ubwo yajyaga kwivuza yahise atangaza kuri televisiyo y’igihugu ati « mbabajwe no kubona Dr Scott afata icyemezo cyo kunkura ku mwanya w’ubunyamabanga bw’ishyaka , ibintu binyuranije n’amategeko »
Yongeyeho ati « Dr Scott yasuzuguye umuco wacu, yatutse abanyazambia kuba atangaza ibikorwa nk’ibyo ni ukwambura icyubahiro perezida Sata utarashyingurwa »
Ijambo rya minisitiri Lungu yavuze ryabyukije uburakari bw’urubyiruko maze ku mugoroba wo ku wa mbere n’uyu munsi mu gitondo tariki ya 4 Ugushyingo, rwirara mu mihanda, rutwika amapine , rutwika imodoka n’ibindi.
Ibyo kandi byatumye urubyiruko rumwe ruburizamo imihango yo gusezera kuri Michael Sata ngo abanyazambia bongere ku mureba bwa nyuma mbere yo gushyingurwa kuzba tariki ya 11 Ugushyingo 2014.
Abigaragambya bavuga amagambo yerekana ko badakeneye umuzungu ubayobora nyuma y’imyaka 50 Zambia ibonye ubwigenge.
Bavuga bati « ntitwiyumvisha ukuntu mu myaka 50 ishize dufite umuzungu nka perezida, yaraje none atangiye gukuraho abagize ishyaka ? Scott agomba kuvaho kuko ibyo zanye ni ubukoloni »
Guy Scott niwe wari visi perezida ku butegetsi bwa Sata ariko itegekonshinga ntirimwemerera kuba yaba perezida kuko ababyeyi be badakomoka muri Zambia ari abongereza.
Yabaye vice perezida ubwo ubutegetsi bw’ivanguraruhu (apartheid) bwarangizwaga muri Afurika y’Epfo mu 1994.
Sata yapfuye afite imyaka 77, kurwanira ubutegetsi byatangiriye mu ishyaka rye kandi n’abatavugarumwe n’ubutegetsi nabo baryamiye amajanja ngo bafate ubutegetsi.


















TANGA IGITEKEREZO